Perezida Kagame yakiriye ku meza Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Yageze mu gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro aho bagiranye ibiganiro byihariye, mbere yo gukurikirana igikorwa cyo gusinya amasezerano ane ari mu ngeri zitandukanye.

Aya masezerano arimo ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, ubufatanye mu mavugurura mu by’umutekano n’ay’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique banagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bikije by’umwihariko ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi n’ahari amahirwe yo kubyaza umusaruro.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique wongeye gushimangirwa na Sosiyete y’ingendo zo mu Kirere RwandAir nyuma yo gutangiza ingendo Kigali-Bangui muri Gashyantare 2021, intambwe yafashwe nk’uburyo bwo kurushaho kwagura amarembo y’imigenderanire.

Perezida Touadéra yanasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, aho yasobanuriwe uko ingabo za RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu.

Perezida Paul Kagame na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre ahabereye umusangiro
Muri uyu musangiro, abakuru b'ibihugu byombi bari bafite akanyamuneza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)