Perezida Kagame yakiriye Touadéra wa Centrafrique muri Village Urugwiro (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Centrafrique yageze mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko Perezida Touadéra agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda ndetse barakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Touadéra aranasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba.

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ufite ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire rw’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)