Perezida Touadéra yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

Touadéra w’imyaka 63 warahiriye kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri muri Werurwe mu 2021, asuye u Rwanda mu gikorwa gisa nko gushimira uko yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano mu matora yamugejeje ku butegetsi muri iyo manda.

Ni amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize, icyo gihe ubwoba bwari bwose ko inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwe zishyigikiwe na François Bozizé wahoze ayobora iki gihugu zishobora gutuma aba mu mvururu.

U Rwanda rwohereje ingabo zigize umutwe udasanzwe “Special Force”, zicunga ibiro by’itora byose, zikurikirana amanywa n’ijoro ko nta kintu na kimwe gihungabanya umutekano ndetse ziburizamo ibitero by’inyeshyamba bitandukanye.

Byatumye amatora arangira neza, umwaka na wo usozwa mu mahoro kugeza n’aho ibikorwa byo gutangaza amajwi na byo bibaye mu mahoro.

Usibye uwo mutwe, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kandi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Nizo zirinda Palais de la Renaissance, Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, iherereye mu Mujyi rwagati ahitwa 1er arrondissement munsi y’umusozi wa Gbazabangui hafi y’ahitwa PK 0 (Point kilométrique 0) ni ukuvuga ni aho batangirira kubara ibilometero biva mu Mujyi rwagati.

Abasirikare b’u Rwanda barinda kandi Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite. Nibo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Touadéra yabwiye IGIHE ko igihugu cye ari cyo cyasabye u Rwanda koherezayo ingabo zo kubungabunga amahoro nyuma yo kubona ko hashobora kwaduka imvururu zikomeye zashoboraga no kuburizamo amatora.

Ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Perezida [Kagame] ku bw’umuhate yasubizanyije ubusabe bwacu, nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

Centrafrique ni igihugu gikize ku mutungo kamere, gusa miliyoni 5,1 z’abagituye si abashabitsi bakomeye kuko usanga byinshi mu byo bakenera bituruka mu mahanga cyane muri Cameroun.

Ubu cyafunguriye imiryango u Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano n’ubucuruzi aho nk’Abanyarwanda bazajya boroherezwa kubona ibyangombwa byo gukora, abafite inganda bagasonerwa imisoro mu gihe kiri hagati y’imyaka umunani n’icumi.

Mu ruzinduko rwa Touadéra, ibihugu byombi birasinyana andi masezerano y’ubufatanye nyuma y’ibiganiro byo mu muhezo hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we.

Touadéra araza kandi kwakirwa mu musangiro uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Araza kandi gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku wa Gatanu, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Musanze watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Utujwemo imiryango 144, ufite Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye, Irerero, Ikigo Nderabuzima n’ibindi bikorwaremezo.

Azasura kandi ibindi bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo mbere yo gusoza uruzinduko rwe ku wa 8 Kanama.

Dr Vincent Biruta aha ikaze Touadéra mu Rwanda mu ruzinduko yatangiye rw'iminsi ine
Perezida Touadéra asuhuza abayobozi batandukanye bagiye kumwakira ku kibuga cy'indege
Perezida Touadéra yahawe ikaze mu Rwanda, igihugu gisanganywe umubano wihariye na Centrafrique
Abasirikare b'u Rwanda baramutse bakereye guha ikaze Touadéra muri Village Urugwiro
Touadéra yageze mu Rwanda ahagana saa tanu n'igice, ahita akomereza muri Village Urugwiro aho yabonanye na Perezida Kagame
Ibendera ry'u Rwanda n'irya Centrafrique yazamuwe mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi

Amafoto ya IGIHE: Moise Niyonzima

Video: Hakizimana Alain




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)