Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, kuri THE LYS HOTEL ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi. Mu kiganiro n'itangazamakuru, Platini yavuze ko ashimira cyane itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse yongeraho ko mbere byari bigoye kubona umuhanzi nyarwanda asinyira ibigo bikomeye.
Platini yagize ati: ''Ndashimira mbere na mbere itangazamakuru ryacu mu Rwanda mwakoze kwitabira muri benshi, ndashimira kompanyi Belgium Legacy bangiriye icyizere bangira Brand Ambassador w'ibinyobwa bibiri birimo Mertens na Kristoffer".
Platini yagizwe Bland Ambassador wa Belgian Legacy
Ati "Aba gatatu nshimira ni ikipe yanjye mporana n'ababyini situjya dutana. Ijambo rya mbere ni uko umuziki nyarwanda uri kugenda ugera ku rwego rukomeye byari bigoye ko mu myaka itanu ishize twari kubona umuhanzi yamamaza ibigo bikomeye gutya".
Platini yavuze ko uyu munsi ataje gushyira umukono ku masezerano ahubwo ko aje kumurikira abanyarwanda amasezerano kuko bashyize umukono ku masezerano mu kwezi kumwe gushyize.
Irene Uwase wari uhagarariye umugabo we ufite imigabane muro Belgian Legacy yavuze ko bishimiye gukorana na Platini P
Platini P yagize ati: ''Ntago uyu munsi nasinye amasezerano kuko amasezerano narayasinye uyu munsi ni ukumurikira abanyarwanda ko ibikorwa bigiye ku mugaragaro". Bamwe mu bahagarariye iki kigo cya Belgian Legacy bafashe ijambo bavuze ko impamvu bahisemo umuhanzi Platin P ari uko ari umuntu w'indahemuka ndetse ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda unakunzwe kandi ko ari indakemwa.
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana wa RBA niwe wari umusangiza w'amagambo
Belgian Leagacy ni ikigo cyashinzwe mu 1758 gifite ibisekuruza birenga umunani
Ku bijyanye n'amasezerano yasinyanye n'iki kigo, Platini yavuze ko ari umwaka umwe ushobora kongerwa. Gusa ntiyashatse kuvuga amafaranga bamwishyuye ariko yongeyeho ko amafaranga bamuhaye ari amwe mu mafaranga meza yakiriye.
Platini ugezweho mu ndirimbo zirimo Atansiyo, Helena, Veronika n'izindi asinye aya masezerano nyuma yo kuva mu gihugu cya Nigeria, i Lagos ku wa 2 Kanama 2021, aho yavuye asinye amasezerano y'imikoranire mu bya muzika na Sosiyete bagiye gukorana. Iyi Sosiyete ikaba nayo yageneye ubutumwa iki kigo ndetse n'umuhanzi babereye abajyanama Platini muri uyu muhango.
Umuyobozi wa Ishusho akaba n'umujyanama w'abahanzi Alex Muyoboke yari ari muri uyu muhango
Ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent Managers'.
Jean Paul Nsanzabarinda uhagarariye Belgian Legacy yavuze ko banyuzwe no gukorana na Platini P kuko ari indakemwaRobert Gasana (Gaga) 'Sales Marketing Manager' hamwe na Albertine Uwimana 'Sales and Operations Manager'
Ikipe y'ababyinnyi ba Platini P nayo yari ihari
AMAFOTO: La Fotolia