Platini P yahagurutse ava mu gihugu cy'u Rwanda yerecyeza mu gihugu cya Nigeria mu minsi micye ishize. Muri iki gihugu yagiye asangayo inshuti ye 'magara ntunsige' yitwa Isimbi Alliance wamamaye mu ruhando rwa filimi nyarwanda nyuma akaza kubengukwa n'imwe muri kompanyi zikomeye mu myidagaduro, ya 'One Percent Managers'. Iyi kompanyi, ni nayo yabengutse umunyamuziki Platini P, wahoze akorera mu itsinda ryakunzwe n'abatari bacye rya Dream Boyz.
Ubwo Platini P yerecyezaga muri Nigeria, yavuze ko agiye yo mu rugendo rw'ibyumweru bibiri, impamvu yatangaje ko ari impamvu z'akazi, byaje kurangira ari ugusinya amasezerano yo gufashwa mu muziki nk'uko yari yarabitangaje.
Mu masaha macye, Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yemeje ko kuwa 16 Kanama azashyira hanze indirimbo n'ubwo yakoresheje imvugo isa n'izimije agira ati: 'Kuwa 16 Kanama ni umunsi mpuzamahanga w'indirimbo narohamyemo mu rukundo nayo.'
Ariko mu by'ukuri akaba ntakindi yashakaga guhishura 'uretse kwemeza bimwe mubyo yari yavuze agenda' ko byamushobokeye akaba kuwa 16 Kanama 'azashyira hanze indirimbo yakunze' kandi yizera ko izaryohera abakunzi b'umuziki, yifashije ifoto nziza yicaye ku modoka y'umukara.Yambaye mu buryo bwe budasanzwe dore ko ahorana udushya mu bijyanye n'imyambarirePlatini P ubwo yavaga mu Rwanda mu minsi itandatu ishizeIsimbi Alliance, Ambasaderi Stanislas Kamanzi na Platini PUbutumwa bwa Platini P buteguza indirimbo yavuze ko izandika amateka mu rwego mpuzamahanga nawe yakunze bidasanzwe