Polisi yatangiye kubakira amacumbi abatishoboye mu Majyaruguru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nzu ziri kubakwa imwe imwe muri buri karere, zizubakwa na Polisi ku bufatanye n’uturere ziri kubakwamo, aho buri nzu izaba ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’ubwiherero n’igikoni byayo.

Izo nzu zigomba kuba zuzuye bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2021 zigashyikirizwa abo zubakiwe.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko muri uku kwezi kwa Polisi, mu Ntara y’Amajyaruguru bazubakira amacumbi imiryango itanu ku bufatanye n’uturere, bakazanatanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Ibikorwa bya Community Policing bikorwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu buri mwaka. Byaratangiye. Mu Ntara y’Amajyaruguru tuzubaka inzu eshanu z’abatishoboye ndetse hakaba hari n’ibindi biteganijwe gukorwa byose bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage."

"Turasaba abaturage ko mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazagira uruhare rufatika n’ubufatanye mu bikorwa biteganijwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi."

Mu kwezi kwahariwe Polisi, hakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage nk’aho mu mwaka wa 2019, Polsi yubakiye abatishoboye inzu zo guturamo 30 imwe imwe muri buri karere, yubatse kandi ibiro 6 by’imidugudu itaragaragayemo ibyaha binahabwa amashanyarazi.

Muri 2019 kandi, Polisi y’Igihugu yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 3000, itanga imirasire y’izuba ku ngo 3000 ndetse yifatanya n’imbabare zari zikeneye amaraso kuko abapolisi 1000 batanze amaraso ku bushake.

Biteganyijwe ko mu Ntara y'Amajyaruguru hazubakwa inzu eshanu z'abatishoboye
Izi nzu ziri kubakwa zigenewe abatari bafite aho baba kubera amikoro make
Muri uku kwezi hazanakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)