Polisi yataye muri yombi bane bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore i Musanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore bivugwa ko yaburiwe irengero tariki 13 Kanama 2021, ubwo yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeje Kidaho mu karere ka Burera kugurisha mudasobwa ye.

Umuryango we warategereje uramubura, bakomeza kumushakisha ariko baraheba.

Bivugwa ko urupfu rwe rwaje kumenyekana ubwo habonekaga umuntu ufite telefone n’imyenda ya nyakwigendera agiye kuyigurisha, yabazwa aho nyirabyo ari akavuga ko yapfuye.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bane mu bakekwa batawe muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Bagize bati “Muraho, Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza.”

Muraho,

Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza. Murakoze https://t.co/IGwks7hQD0

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 16, 2021

Ntabwo icyihishe inyuma y’urwo rupfu kiramenyekana.

Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rw'uyu musore batawe muri yombi



source : https://ift.tt/3sAmQBr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)