Rayon sport yaburiye ikipe zishaka gusinyisha Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize ni bwo uwari umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye gukina umupira w'amaguru,

Icyo gihe uyu mukinnyi wari mubibazo bitandukanye birimo no gufungwa yavuze ko awuhagaritse ku mpamvu ze bwite.

Benshi bakurikirana byahafi umupira w'amaguru mu Rwanda bagiye bavuga ko hari ibyaba byihishe inyuma  y'isezera rya Kwizera Olivier muri Rayon Sports, aho bamwe barabihuzaga no kuba hari andi makipe yaba yaramwifuje yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Perezida w'ikipe ya Rayon Sports yashimangiye ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo wabasinyiye amasezerano y'imyaka ibiri, akaba asigaje umwaka umwe.

Amasezerano ya Kwizera Olivier agomba gutangira ku munsi wa mbere wa shampiyona ya 2020/2021, akazarangirana n'umunsi wa nyuma w'irushanwa ryaba irya Ferwafa, CAF cyangwa FIFA mu mwaka wa kabiri w'amarushanwa uzakurikira uwa mbere yatangiriyeho amasezerano ye.

Ibi ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports buvuga ko Kwizera Olivier akiri umukinnyi wayo ubafitiye amasezerano y'umwaka muri ibiri yari yarabasinyiye.



Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yaburiye-ikipe-zishaka-gusinyisha-kwizera-olivier/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)