Rayon Sports iravugwa mu biganiro na rutahizamu ukomeye mu karere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kurangiza amasezerano n'ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania,Fiston Abdul Razak ashobora kwerekeza mu gihugu cy'u Rwanda muikipe ya Rayon Sports,nkuko bvugwa niki kinyamakuru

Biravurwa ko uyu mukinnyi w'umusatirizi w'intamba mu rugamba, Fiston Abdul Razak yamaze gutangira ibiganiro n'abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse ko mu minsi mike ashobora kuyerekezamo.

Yaba uyu mukinnyi cyangwa Rayon Sports ntawe uremeza ko uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo gusa iyi kipe yashatse inshuro nyinshi uyu musore wakinnye mu Barabu.

Fiston Abdul Razak yigeze kuja mu ikipe ya Rayon Sports akoramo imyitozo ariko ntiyigeze ayikinira na rimwe.

Fiston Abdul Razak aramutse aje muri Rayon Sports yahasanga umutoza w'Umurundi Masudi Juma wamaze kuyisinyira imyaka 2.

Uruganda rwa SKOL rwemereye Rayon Sports abakinnyi bakomeye ndetse bishoboka ko uyu Murundi yayizamo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-iravugwa-mu-biganiro-na-rutahizamu-ukomeye-mu-karere

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)