Uyu mwarimu asanzwe yigisha ku ishuri ribanza rya Rubona. Icyaha akekwaho cyakorewe mu Mudugudu wa Mitari, Akagari ka Kabatsi, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, tariki 5 Kanama 2021.
RIB yatangaje ko uwabona uwo mugabo yahita abimenyesha sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.
Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. pic.twitter.com/eMEBdygYRd
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 9, 2021