Ribara uwariraye: Ingabo z’u Rwanda, icyigwa kuri Afurika inyotewe no gucecekesha imbunda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bubabare kandi bujyana n’ak’imuhana kaza imvura ihise ari na yo mpamvu nyuma yo kumva neza ikiguzi cyo kubura amahoro, u Rwanda rumaze igihe ruri ku isonga mu rugamba rwo gucecekesha imbunda muri Afurika, kugira ngo bwa bwigenge ba Nkwame Nkrumah, Julius Nyerere n’abandi baharaniye, bugerweho koko.

Mu 2013, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) biyemeje ko umwaka wa 2020 wagombaga gushira nta sasu ricyumvikana ku butaka bubarizwa ku mugabane wa Afurika.

Ntabwo iyo ntego yagezweho nk’uko byari byemejwe kubera impamvu zitandukanye zirimo no kutumva neza rya somo ry’ak’imuhana kaza imvura ihise.

Perezida Paul Kagame mu Ukuboza 2020, yabwiye abari bitabiriye Inteko Rusange ya 14 ya AU, ko uburyo rukumbi bwo gucecekesha imbunda muri Afurika ari uguhangana n’impamvu z’ubukungu na politiki zituma habaho akarengane n’intambara.

Ku rundi ruhande ariko, nubwo gucecekesha imbunda ari yo ntero Abanyafurika bihaye nk’uburyo bwo kubaka Afurika ifite amahoro n’iterambere, muri iki gihe umugabane wa Afurika ufite intambara n’amakimbirane bitwara ubuzima bw’abantu mu bice 18 bitandukanye.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Ngarukamwaka w’Ubwigenge bwa Afurika ku wa 25 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, yavuze ko u Rwanda rutazateshuka ku ntego rwiyemeje yo kubungabunga amahoro no gucecekesha imbunda ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.

Ati “U Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Mugabane wacu no hanze yawo, haba kurinda abasivili no gufatanya n’abandi kugera ku ntego wihaye yo gucecekesha imbunda.”

Minisitiri Dr. Biruta yakomeje avuga ko gucecekesha imbunda bikiri intego nyamukuru, ashimangira ko koroshya ubuhahirane no kurema isoko rusange rya Afurika [AfCFTA] ari intambwe igeza Afurika ku nzozi zayo zo kugera ku mahoro n’umutekano birambye, bijyanya n’iterambere ry’ubukungu ridasigaza n’umwe inyuma.

Ku Rwanda; ijoro ribara uwariraye

Amateka y’amakimbirane n’ibibazo bya politiki byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo no kongera kwiyubaka mu myaka 27 ishize, ni ibintu kugeza ubu bigora benshi kubyumva.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo zirenga ibihumbi birindwi mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’Isi, ku isonga hakaza umugabane wa Afurika.

Ingero si izo gushakisha. Mu minsi mike ishize zageze ku cyo benshi bitaga ko kidashoboka muri Mozambique ubwo zigaruriraga agace ka Mocímboa da Praia kari mu Ntara ya Cabo Delgado kari kamaze imyaka itanu mu maboko y’imitwe y’iterabwoba.

Mu mpera za 2020, zatabaye cyane Centrafrique ubwo yari igiye mu matora ya Perezida, inyeshyamba zigashaka kubyuririraho ngo ziyahungabanye zinakure ku butegetsi Perezida Faustin Archange Touadera.

Abasesengura politiki mpuzamahanga n’umutekano, basobanura ko u Rwanda ruzi kandi rusobanukiwe uko bimera kubaho mu makimbirane abaturage badafite amahoro n’umutekano kuko ari na byo bidindiza iterambere ry’abenegihugu.

Ambasaderi Polisi Denis, ni umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda akaba na Komiseri mu Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango uharanira ukwigira n’agaciro ka Afurika, Pan African Movement.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko Abanyarwanda bazi neza uburyo amahanga yabatereranye bageze mu byago kandi ibyo byago bari barabitewe n’abazungu baciyemo ibice Abanyarwanda. Iyi ngo ni impamvu ituma by’umwihariko Perezida Kagame adashobora kwemera kurebera ahari amakimbirane n’amacakubiri.

Ati “Uzi uburyo abazungu badutereranye, abazungu twe badutereranye kuva kera, badutera ibibazo barangije baradutererana, twe rero turashingira ku bimenyetso.”

Yakomeje agira ati “None abaperezida bamwe bo muri Afurika batangiye kubona ko na bo abazungu babatera ibibazo barangiza bakabatererana, noneho batangiye kuvuga bati ’ariko twakwishatsemo ibisubizo nk’Abanyafurika?’”

Kuva mu mwaka wa 2004 u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku isi, ibikorwa rushimirwa kenshi.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2021, yagaragaje ko u Rwanda ari urwa gatanu ku Isi mu kugira Abasirikare n’Abapolisi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino.

Kuri Amb. Joseph Nsengimana, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ko rufite ubushake bwo gutabara ibindi bihugu biri mu bibazo nk’ibyo rwanyuzemo.

Ati “U Rwanda rwagaragaje ubushobozi cyane cyane muri ibyo byo gutabarana, rwagiye rwerekana ko rushaka guhindura ibintu bikava mu magambo bikajya mu bikorwa, aho rwagiye muri ubwo butumwa hose rwagaragaje ko u Rwanda n’uburyo abasirikare bagenda bagamije gutabara abaturage baba bamerewe nabi.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byose bikomoka mu mateka y’u Rwanda, ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Isi yose ireberera, nyuma yaho mu byemezo leta y’u Rwanda yafashe ni ukugira ngo ibyatubayeho ntibizagire ahandi biba, yiyemeza gutabara cyane cyane abaturage bari mu bibazo.”

Igihe kirageze ngo Abanyafurika bakanguke

Abayobozi b’ibihugu bya Afurika byakunze gushinjwa n’Abenegihugu babyo ndetse n’abahirimbanira ukwigira k’uyu mugabane, ko aho kwicara ngo bashake ibisubizo by’ibibazo byabo bategereza ko bazabikemurirwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, ibyo ybagezweho kandi neza.

Ibi bikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique na n’ubu amahanga ntarabasha kubisobanukirwa ndetse na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, aherutse i Kigali kuzishimira.

Abasesengura politiki n’umutekano bagaragaza ko igihe kigeze ngo Afurika na yo ubwayo ibone ko ikwiye kwishakamo ibisubizo cyane ko hari ingero zimaze kugaragaza ibishoboka ugendeye ku Rwanda.

Polisi Denis agira ati “Ni umugambi wa Afurika ujyanye ndetse n’icyerekezo 2063, u Rwanda kandi rwagize uruhare rukomeye mu gusobanura ko Afurika tugomba kwigira ari na byo ahora atubwira Abanyarwanda, tukabanza tukigira, tukihesha agaciro kandi iyo twihesheje agaciro n’abandi barakaduha.”

Yakomeje agira ati “Ni muri ubwo buryo utangiye kubona abaperezida bo muri Afurika batangiye kumva uwo murongo mugari w’ibitekerezo, kumva ko niba batewe bashobora kwitabaza abaturanyi, kumva ngo nta guhora tujya gusaba ubufasha ahandi bwaba ubw’ubukungu n’umutekano.”

Polisi avuga ko uburyo burambye bwo kurandura amakimbirane n’intambara muri Afurika, ari na bwo buzageza ku mwanzuro wo gucecekesha imbunda ari ugutsinsura imitwe y’inyeshyamba n’ibikorwa byayo by’iterabwoba aho biva bikagera.

Abaturage bakuwe mu byabo n'ibitero by'iterabwoba amakiriro bayateze kuri Polisi n'Ingabo z'u Rwanda
Ingabo z'u Rwanda ni zo zagiye muri Mozambique guhashya imitwe y'iterabwoba
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bagarura icyizere mu bana
Abari barihebye barahungabanyijwe n'imitwe y'iterabwoba babona Abapolisi b'u Rwanda bakagarura icyizere cyo kubaho
Gutabara inkomere no gutanga ubufasha bw'ibanze Ingabo z'u Rwanda zihora ku isonga
Ibikorwa by'ubuvuzi na byo biri mu bigirwamo uruhare n'Ingabo z'u Rwanda
Ibikorwa byo kubakira abatishoboye ntabwo babikora i Kigali gusa no mu mahanga iyo bagezeyo barabikomeza
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro ntabwo ziba zifite inshingano z'urugamba gusa ahubwo zinakora ibikorwa byo guteza imbere ibyo bihugu ziba zoherejwemo
Mu bihe by'amatora, Abasirikare b'u Rwanda nibo bari bacunze umutekano muri Bangui
Umupolisi w'u Rwanda arimo gufasha abaturage bo muri Centrafrique kubona amazi meza



source : https://ift.tt/3AHzkd8

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)