Rotary Club Kigali Virunga yabonye umuyobozi mushya (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabereye muri Kigali Public Library kuri uyu wa 8 Kanama 2021, witabirwa n’abanyamuryango ba Rotary International bake, abandi bifashisha ikoranabuhanga mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Ugizwe n’ama-club atandukanye ahabwa abayobozi buri mwaka. Uwahawe kuyobora Club ya Kigali Virunga mu 2021-2022, uyu munsi ni bwo yimitswe asimbuye Jwala Kumar wayiyoboye mu 2020-2021.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Cyr Tougouma, yashimiye umuyobozi ucyuye igihe wakoze mu bihe bitoroshye kubera icyorezo cya COVID-19, ashimangira ko uhawe inshingano azageza club ku rwego rushimishije.

Yakomeje ati “Ndahamya ko abanyamuryango ba club bose bazamushyigikira kugira ngo akore ibyisumbuye kandi arusheho kuzamuka mu ntera.”

Uwo muyobozi uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw’akazi kuva ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 9 Kanama 2021, yavuze ko nibishoboka azagaruka muri Werurwe cyangwa Mata ari mu rw’akazi.

Ati “Kandi ndahamya ko Rotary Club ya Kigali Virunga izaba iri mu ma clubs meza cyane mu Karere kanjye.”

Suman Alla wimitswe nk’umuyobozi mushya yasezeranyije ko Rotary Club ya Kigali Virunga izagira uruhare rufatika mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Rotary International.

Yagize ati “Izakora byinshi kandi irusheho kuzamuka mu ntera. Gukora byinshi ni ukuzongera imishinga ikora kandi ikaba ifite ingufu, na ho kuzamuka mu ntera ni ukongera abanyamuryango no kwagura ubufatanye.”

Yavuze ko atewe ishema no kuyobora club y’abantu bafite inararibonye ritandukanye.

Yakomeje ati “Nk’uko umwe mu banditsi b’ibirangirire, Robin Sharma, yabivuze, ubuyobozi ntabwo ari umwanya cyangwa izina. Ni impinduka, ubushobozi no kuzana ibishya. Aha rero simpahagaze nk’Umuyobozi, ahubwo mpahagaze nk’umufasha wa club mu gukemura ibibazo bya rubanda.”

Cyr Tougouma yanasuye Isomero Rusange rya Kigali ryatangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Rotary Club ya Kigali Virunga, asobanurirwa imikorere yaryo n’akamaro rigirira abarigana.

Rotary Club ya Kigali Virunga yakusanyije miliyoni 1.2$ mu agera kuri miliyoni 6$ [Leta y’u Rwanda yatanze miliyoni 4.8$] yashowe mu mushinga wo kubaka iri somero; ryafunguye imiryango mu 2012.

Uretse iryo somero, Rotary Club ya Kigali Virunga ifite n’indi mishinga ikomeye irimo uwo guhugura urubyiruko ku bijyanye n’imiyoborere n’ibindi. Ni yo yateye inkunga iyubakwa ry’icumbi rifasha abivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Kwinjira muri Rotary Club nta kiguzi bisaba. Rotary Club y’u Rwanda kuri ubu ifite abanyamuryango 157 babarizwa muri clubs zirindwi.

Rotary y’u Rwanda ibarizwa muri Rotary Club District 9150; iyi yashinzwe mu 1982, igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Guverineri wa Rotary mu Karere aba afite umuhagarariye muri buri gihugu; Edgard Cyr Tougouma ahagarariwe na Dr Jean D’Amour Manirere usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe Rugera Jeannette wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya yagizwe Umunyamabanga wa Rotary mu Karere.

Guverineri wa Rotary Club muri District 9150, Edgard Cyr Tougouma, yasobanuriwe uko isomero ryafashije abarigana gusobanukirwa ingingo zitandukanye binyuze mu gusoma
Aha Cyr Tougouma yitegerezaga ibitabo biri mu Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru
Isomero ririmo ibitabo by'ubwoko bwose
Yagejejwe mu bice bitandukanye by'iri somero
Nyuma yo gusura isomero, Guverineri Edgard Cyr Tougouma, yanditse mu gitabo cy'abashyitsi
Ifoto yafatiwe imbere ya Kigali Public Library, isomero ryubatswe ku bufatanye bwa Rotary Club ya Kigali Virunga na Leta y'u Rwanda
Cyr Tougouma yashimiye umuyobozi ucyuye igihe wakoze mu bihe bitoroshye kubera icyorezo ashimangira ko uhawe inshingano azageza Club ku rwego rushimishije
Umuyobozi mushya wa Rotary Club ya Kigali Virunga, Suman Alla, yasezeranyije ko Rotary Club ya Kigali Virunga izagira uruhare rufatika mu iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Rotary International
Guverineri wa Rotary Club muri District 9150, Edgard Cyr Tougouma, yimitse Suman Alla nk'Umuyobozi mushya wa Rotary Club ya Kigali Virunga
Suman yageneye Cyr Tougouma impano
Impano yamugeneye ni iy'igitabo
Ifoto y'urwibutso yafashwe umuhango wo kwimika umuyobozi mushya urangiye

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)