Rubavu: Abakobwa basabwe ruswa y’igitsina bagatanga amakuru birukanywe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakobwa bavuga ko bari bamaze igihe badahembwa, bitewe n’uko umwe mu bayobozi b’ikigo bakoragamo yabakaga ruswa y’igitsina. Baje kubiganiraho basanga ari ikibazo rusange, biba ngombwa ko bitabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo rukurikirane uwo muyobozi.

Nyuma y’ibi amakuru avuga ko abo bakobwa baje kwirukanwa mu kazi, ibintu bavuze ko bishobora kuba bifitanye isano n’uko batanze amakuru.

Umwe muri abo bakobwa yagize ati “Nyuma y’uko dutanze amakuru ntabwo badusubije mu kazi, banze kuduhemba banatwirukana mu kazi. Twazize ko twasebeje ikigo. Tubona ari ihohoterwa twakorewe n’ubwo tutasubizwa mu kazi ariko tugahembwa takanishyurwa imyambaro yabo twaguze, ubundi tukajya gushakisha ahandi.”

Undi nawe yagize ati “Ninjiye ntanze amafaranga ibihumbi 30 Frw y’imyambaro, sinigeze mpembwa kuko nanze gutanga ruswa y’igitsina. Nitabaje ubuyobozi bw’ikigo bumbwira ko buzabikurikirana, igihe kigeze uwari udukuriye avuga ko ntazahembwa ntamuhaye igitsina ariko RIB iradutabara iramufata. Gusa kuva ejo ubuyobozi bwatubwiye ko buzaduhemba tubanje gutanga imyambaro, natwe tubona ari ukutugora kuko ikimenyetso dufite [cy’uko twabakoreye] ni imyambaro kuko nta makarita dufite, none ubu badukuye mu kazi.”

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri HIGHSEC CO Ltd, Murayire Hermess, avuga ko aba bakobwa atari abakozi babo kuko batabazi.

Ati “Abo bakobwa amakuru bari gutanga si ukuri, kandi n’inama twabagiriye ntibayumva. Ntabwo ari abakozi bacu, uriya ufunzwe yarababeshyaga ko abahaye akazi ariko nta rutonde na rumwe babaho, ntibarahembwa na rimwe. Ni umukozi wacu w’umutekamutwe wababeshye abambika imyenda, n’ubu natwe turimo kumurega kuko twasanze ari benshi yashyizemo. Bose twabasabye ko bakuzuza dosiye tukazabashyiramo mu buryo bwemewe.”

Yakomeje avuga ko niba aba bakobwa koko barakoze akazi k’ikigo, bazahembwa.

Tariki ya 27 Nyakanga 2021, ni bwo RIB yataye muri yombi Umuyobozi mu Kigo cya HIGHSEC CO Ltd. gikorera mu Mujyi wa Rubavu, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa y’igitsina.

Abakobwa batswe ruswa y'igitsina bagatanga amakuru birukanwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)