Rubavu: Abangirijwe n'imvura irimo urubura bashyikirijwe ubufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imvura yaguye yibasiye imirenge ya Busasamana, Nyakiriba na Rubavu yangiza ibirayi bihinze kuri Hegitare 29 mu mirenge ya Busasamana na Nyakiriba, ibishyimbo bihinze kuri hegitare 112 mu murenge wa Nyakiriba.

Uretse imyaka yangijwe n'urubura, amazu 9 n'ibirimo byangijwe n'amazi muri Busasamana na Nyakiriba naho izindi nzu 3 zarasenyutse mu mirenge ya Rubavu na Nyakiriba.

Epimaque Hagenimana, umuyobozi w'ishami rishinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Rubavu avuga ko abahuye n'ibiza bafashije nyuma y'ibyo bafite byangijwe n'imvura.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwamaze kugezaho abangirijwe n'imvura ibiryamirwa, ibiribwa birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo hamwe n'ibikoresho by'isuku.




source : https://ift.tt/3iQwwV1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)