Itemwa ritemewe ry'amashyamba ndetse n'ikoreshwa ry'ubutaka hagamijwe ubuhinzi biri mu bibazo by'ingutu mu cyogogo cya Sebeya.
Abaturiye icyo cyogogo barafashwa kukibungabunga n'ibikorwa bitandukanye mu gufata amazi amanuka ku misozi agatera isuri akuzura umugezi wa Sebeya ukangiriza abaturage.
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Rubavu, Bayingana Rigobert, avuga ko mu gufasha abaturage kwirinda gutema amashyamba bashaka ibicanwa hazatangwa amashyiga ya Rondereza 1811.
Agira ati "Umushinga watanze Rondereza mu gufasha abaturage kubungabunga ibiti n'ibicanwa bibikomokaho kugira ngo umubare w'ibiti bakoresha ugabanuke".
Uretse kuba abaturage bahabwa Rondereza, ibigo by'amashuri nka Groupe scolaire Mukondo, na Groupe scolaire Rusongati byubakiwe Muvelo zijyanye no kurondereza ibicanwa.
Bayingana avuga ko mu Karere ka Rubavu hamaze gukorwa amaterasi 505ha.
Icyogogo cya Sebeya cyagaragaje ibibazo birimo guhumana kw'imigezi iri muri icyo cyogogo, ahanini rituruka ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa mu buryo bwa gakondo, hakiyongeraho ibikorwa by'ubuhinzi butera isuri yohereza isayo mu migezi.
Kwangirika k'umugezi wa Sebeya byagize ingaruka ku ruganda rwa Guhira rutunganya amazi yo kunywa ndetse n'inganda 2 z'amashanyarazi ku mugezi wa Sebeya, hakiyongeraho imyuzure yibasira abantu n'ibyabo muri Nyundo, Kanama ndetse n'agace k'ubucuruzi ka Mahoko.
Impugucye zateguye isanwa ry'icyogogo cya Sebeya zateganyaga ko kibungabunzwe neza, abagituye bafata neza ibidukikije, imibereho n'ubukungu bw'abo bigashingira ku amazi n'indi mitungo kamere.
Kubungabunga icyogogo cya Sebeya bizajyana no kubungabunga amabanga y'imisozi n'inkengero z'imigezi mu rwego rwo kurwanya isuri, kongera umusaruro, kugabanya imyuzure n'inkangu mu buryo burambye hakorwa amaterasi, haterwa amashyamba n'ibiti bivangwa n'imyaka, gutunganya imikoki no gusubiranya ahangiritse.
Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya bizajyana no kurwanywa isuri ku butaka bungana na hegitari 1,600 bwangiriste cyane. Bazasubiranywa imikoki n'inkengero z'imigezi ku buso bwa hegitari 2000.
source : https://ift.tt/3yFGDBo