Rubavu: Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basabwe gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘EBM kuri bose’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ku wa 28 Kanama ubwo Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yagiranaga ibiganiro na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Ntara y’Iburengerazuba biganjemo abo mu Karere ka Rubavu.

Ibi biganiro byibanze cyane kuri gahunda ya EBM kuri bose ndetse no kurwanya magendu.

Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye inzego zitandukanye ubufatanye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda no gushyira imbaraga mu kurwanya magendu bahereye mu rubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu. Yashimye urubyiruko rufite ubushake bwo kubahiriza inshingano zo gusora.

Nyuma yo kumva ibyiza byinshi EBM izabafasha mu bucuruzi bwabo, uru rubyiruko ruri mu bucuruzi rwaretse Komiseri Mukuru wa RRA ko hari imbogamizi zitandukanye zirubuza gukoresha neza rugifite.

Bagaragaje ko bakigorwa no kuba hari ubwo barangura ku bantu batagira EBM bo bagacuruza batanze fagitire za EBM bikabagora kuba babasha gusora imisoro ku nyungu kuko baba batagaragaza ibyo bacuruje aho byaguriwe.

Urimubenshi Aimable ufite Supermarket i Karongi yagize ati “Turifuza ko EBM yaba kuri bose, kubera ko iyo itari kuri bose tugorwa no gusora.”

Munyemana Etienne yavuze ko we na bagenzi be bakorana muri koperative icuruza imyaka iyikuye muri Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo, bagorwa no kuba babona fagitire ya EBM muri iki gihugu, bigatuma nabo batabasha kugaragaza uko baranguye.

Ati “Twebwe ducuruza imyaka tuyivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, biratugora cyane kubona fagitire ya EBM turangura kuko ibicuruzwa byambuka bisorewe mu izina rya Koperative, ubundi buri wese akajya acuruza ibye.”

Ni ikibazo bose bahuriyeho na Niyomugabo Jean de Dieu utunganya ibikomoka ku byuma, ariko akemeza ko ikoreshwa rya EBM nabo bagiye kurikangurira abo barangura nabo.

Ati “Twebwe dutunganya ibikomoka ku byuma bitagikoreshwa ariko twagorwaga no kuba abo tugurira batagira EBM ariko kuri ubu tugiye gukangurira ni abandi kuzikoresha kugira ngo tworoherwe no gusora.”

Komiseri Wungirije akaba n’Umuvugizi muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko bagiye gukemura ibibazo byagaragajwe n’abacuruzi birimo n’uko bamwe batarabona EBM.

Ati “Twasabye abacuruzi kubona za nyemezabwishyu za EBM bose n’abatari muri TVA kandi twazanye gahunda nyinshi ariko batubwiye imbogamizi nyinshi nk’abavuze ko bavana ibicuruzwa muri Congo bagakora imenyekanisha ariko hari n’abavuze ko batigeze bazibona kuva mu kwezi kwa mbere ariko twabasabye ko bakomeza kubika inyemezabwishyu z’impapuro.”

Mu ntara y’Iburengerazuba habarurwa abacuruzi basaga 3,434 bafite Imashini za EBM ariko abazikoresha uko bikwiriye ni 2,744 bivuze ko bakiri ku kigero cya 80%.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwikorera rwasabye Komiseri Mukuru wa RRA gufashwa guhabwa EBM
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye uru rubyiruko kumva ko gukoresha EBM mu bucuruzi bwarwo ari inshingano
Urubyiruko rwihangiye imirimo ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu bukangurambaga bw'Imikoreshereze ya EBM
Nkubito Malki ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bagaragaje ko bagifite imbogamizi mu ikoreshwa rya EBM



source : https://ift.tt/3Bn9lYW

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)