Rubavu: Bafatiwe muri Hotel bari mu birori bya ‘Silent Disco’ batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko abafashwe bari itsinda ry’abantu bavogereye itsinda ryari ryavuye i Kigali rigiye mu bukerarugendo mu Karere ka Rubavu, ndetse iri tsinda ryari ribifitiye uruhushya rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Muri rusange, abantu bafashwe ni 26, mu gihe ibirori byari byitabiriwe n’abantu 67, bivuze ko abari bafite uruhushya ari abantu 41.

Mu bafashwe kandi harimo amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, kuko harimo abavanga imiziki, abashyushya-rugamba ndetse n’abategura ibitaramo, icyakora bikavugwa ko bari mu itsinda ry’abari bafite uruhushya rwo kwitabira ibi birori.

Umuyobozi wa hotel yari yakiriye ibi birori, Eric Rukirana, na we ari mu bafashwe bitewe no kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri hotel ayoboye.

Yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko hari abantu baje muri ibi birori badafite ubutumire.

Yagize ati “Habayeho guteshuka kuko batumiye abantu benshi bo hanze ntibatumenyesha n’amasaha yo gufunga ibikorwa, abagereraho kandi badafite ibyumba, baza kuba benshi biba ngombwa ko inzego z’umutekano ziza zirabafata.”

Methode Royombana wari mu bitabiriye ibi birori, akaba n’umwe mu bafashwe kuko nta cyangombwa yari afite, yavuze ko baketse ko kwitabira ibi bitaramo byemewe kuko bumvaga bavuga ko byatangiwe uruhushya.

Yagize ati “Hari ubutumire bwari buhari, abantu batubwira ko hari silent disco, kandi bavuga ko byemewe. Twe rero twahuruye nk’abantu bari bavuye muri Guma mu Rugo, twumva ko tubonye aho tujya kunyeganyega.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizerimana Bonavanture, yavuze ko hotel yakoze amakosa yo kutagenzura abemerewe kuza muri ibi birori, ku buryo hajemo abatemewe, avuga ko ari ngombwa ko inzego zose zubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Icyo twabwira abafite hotel, ni uko bafite inshingano zo kubahiriza aya mabwiriza, bakareba ko uje abagana yubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, iyo abirenzeho rero agomba kubibazwa, ndetse na wa mukiliya warenze ku mabwiriza nawe akabihanirwa.”

Uyu muvugizi kandi yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zifite ubushobozi bwo gukomeza guhashya ibikorwa bifitanye isano no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bafashwe bari mu birori bya Silent Disco barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19



source : https://ift.tt/3shOKlg

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)