Rubavu: Mukanyarwaya aratabaza nyuma yo kwirukanwa mu nzu ye akajya kuba mu ihema - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi avuga ko gusohorwa mu nzu byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umugabo we kuko yashatse abandi bagore batatu ndetse akajya amuzanira abana yabyaye ngo abarere kugeza ubwo baje gutandukana.

Urukiko rwategetse ko bagurisha imitungo yabo bakayigabana gusa Mukanyarwaya avuga ko iki cyemezo cy’urukiko kitubahirijwe kuko uyu mubyeyi atamenye igihe inzu zagurishirijwe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio1, yavuze ko yatunguwe no guhamagarwa abwirwa ko agomba kuva mu nzu, atazi igihe cyamunara yabereye ubu akaba aba mu ihema.

Yagize ati “Baraza bafata abapolisi barambwira ngo nsohoke kuko mbubaha mva mu nzu nza hano mu ihema. Ntegereza ko hari umpa amafaranga ya cyamunara ndaheba. Kugeza ubu sinzi ngo baguze angahe cyangwa ngo yagiye he kuko umugabo wanjye yazanye umuhesha w’inkiko rwihishwa.”

Mukanyarwaya avuga ko kuba ari kurara mu ihema bimubangamiye we n’umwana we akaba asaba ubufasha bwo gushakirwa aho kuba.

Ati “Kugeza ubu umurima nahingagamo waraguzwe ngeramo bakanyirukana, nasabaga ko byibuze kuko dufite inzu nyinshi yaba ancumbikiye kugeza igihe ubutabera buzagira mu kibazo cyacu. Abana bakagira aho berekera nanjye kuko imbeho irenda kutwica.”

Ubu bufasha asaba abuhuriyeho n’umwana we w’umukobwa wavuye ku ishuri agasanga nyina asigaye aba mu ihema, akaba asaba ko bafashwa gushakirwa aho kuba hizewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kuko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.

Ati “Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ni amakuru tugiye gukurikirana turebe niba hari uwamuvanyemo ku ngufu akamushyira hanze ntabwo byemewe, bakabaye kuba bateza cyamunara cyangwa uruhande rumwe rugatanga 50% by’igenagaciro nk’uko urukiko rwabitegetse.”

Yakomeje agira ati “Ushobora gusanga ari hanze ari umuntu wishoboye ahubwo akajya hanze kugira ngo akunde agaragaze ikibazo cye, niba ari utishoboye ni inshingano zacu kumufasha ariko niba yishoboye ubu hakorwa iyubahirizwa ry’amategeko.”

Iyi nzu Mukanyarwaya yasohowemo kugeza ubu nta wundi uyituyemo ndetse bafite n’izindi nzu zikodeshwa, bikaba bisaba ko ubuyozi bwajya mu kibazo cyabo uwari umugabo we akamuha aho kuba.

Mukanyarwaya avuga ko aba mu ihema kandi bafite inzu nyinshi zikodeshwa biturutse ku karengane yakorewe n'uwari umugabo we
Iri ni ryo hema araramo we n'umwana, riri imbere y'inzu yari atuyemo



source : https://ift.tt/3yWEKjT
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)