Ruhango: Abagabo bahangayikishijwe n’impfu zidasobanutse ziri guhitana bagenzi babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavuga ibi ariko ni abagabo batuye mu gace ka Bugarura, Mu Kagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango, basobanura ko bitewe n’impfu ziri kwibasira abagabo, babayeho badatekanye.

Uku kubura amahoro ngo baraguterwa n’uko bagenzi babo bari kwibasirwa cyane n’impfu zitunguranye ariko bo bakavuga ko ziterwa n’amarozi nk’uko abaganiriye na TV1 babivuga.

Umwe yagize ati “Oya rwose nanjye ubwanjye n’ubu ndi guhinda umushyitsi kubera urupfu ruri aha ngaha.”

Undi ati “Twarahahamutse ahubwo. Igiteye ubwoba ni uko umuntu afatwa yashiduka gato atagiye nko ku muntu umurutsa akaba arapfuye. Niba ari abagore babunza ubwo burozi, niba ari abapatanisha abandi, aho barutsa ho harahari henshi.”

Mugenzi wabo yavuze ko ayo marozi avugwa muri aka gace bayamuhaye Imana igakinga akaboko.

Ati “Birahari rwose. Ibyo bintu by’amarozi nanjye byambayeho. Bampaye uburozi, babumpera mu nzoga. Bahise bajya kuzana umuntu wo kundutsa.”

Bitewe n’ibyo kuba ako gace karangwamo amarozi byatumye abagatuye baterwa ipfunwe na ko cyane ko n’iyo bagiye mu bandi baturage usanga babaha akato bitewe n’aho batuye.

Umwe yabigarutseho agira ati “Ushobora kuzamuka wagera hariya haruguru bakavuga bati ubwo ari uw’i Bugarura ubwo kabaye. Nimudacunga neza arabahitana.”

Undi yagize ati “Iyo tugiye mu wundi mudugudu cyangwa mu tundi tugari usanga baduha akato. Wasangayo abantu batari abo mu mudugudu wanyu bakavuga bati, ab’i Bugarura baje.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Semahondo, Nsengumuremyi Anastase, yemeza ko abagabo barenga bane bamaze gupfa kuva uyu mwaka watangira kandi mu buryo butunguranye ariko ko atahamya ko bicwa n’uburozi cyane ko nta mpapuro za muganga zibyemeza baba bafite.

Abatuye mu duce duhana imbibi na Bugarura na bo bavuga ko bahafitiye ubwoba ngo no kuhagenda bisaba kwigengesera ukirinda kugira icyo uhafatira kijyanye n’ibiribwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko ibintu by’amarozi avugwa muri Bugarura atari abizi ariko ko agiye kubikurikirana kugira ngo abaturage bumve ko ubuzima bwabo butekanye.

Uyu muturage avuga ko bafite impungenge z'uko bagenzi babo bari kwicwa n'amarozi
Aka gace ni ko kavugwamo impfu zidasobanutse zihitana abagabo baho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)