Ruhango : Abagore 2 bakora uburaya bagundaguranye bapfa umugabo bombi batasezeranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkundura y'abagore, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kanama 2021 ndetse umwe muri bo yageze aho afata icyemezo cyo kujya kugura urwembe ubundi arukatisha mugenzi we.

Mukanyandwi Rosine wakatishijwe urwembe avuga ko uyu mugabo yaje kumusura ubundi baza kumva umugore witwa Irene abinjiranye mu nzu kugera aho yaje gukatagura n'inzembe uyu witwa Mukanyandwi amusanze mu nzu ye.

Ati 'Narenganye kuko umuntu yansanze mu nzu iwanjye, mfite ubwoba ko yanyanduje ubwandu kuko abufite.'

Mukanyandwi avuga ko uwo mugabo yari yaje kumusura ngo baganira ku bijyanye n'umubano kuko uwo mugabo yari yarabimusabye undi amubwira ko bazafata umwanya bakabitekerezaho, ngo yari yaje gufata umwanzuro.

Abaturanyi ba Mukanyandwi bavuga ko uriya mugore wakatishije mugenzi we inzembe yavuye mu wundi Mudugudu akaza kurwana muri Gataka, ngo bombi ariko basanzwe bakora umwuga wo kwicuruza uzwi nk'uburaya.

Uyu ati 'Bose ni indaya kandi buri muntu yemerewe gucuruza ibye kandi umugabo yemerewe kugura aho yumva ibiryoshye biri.'

Umwe mu bacyecuru bari ahabereye iki gikorwa yavuze ko bibabaje n'ubwo abo bombi bicuruza ariko Mukanyandwi yakorewe ihohoterwa agakatishwa n'inzembe ku buryo hari n'ubwoba ko yaba yamuteye indwara.

Ati 'Niba umugore yaje agasanga umugabo ari aha ngaha kandi batarasezeranye nta n'umwana bafitanye nta mpamvu yo gukora ibi, umugabo ubwe ngo yarivugiye ngo uriya mugore nta kigenda mu buriri, dufite n'ubwoba ko ziriya nzembe zamutera na SIDA kuko uriya asanzwe ayivugwaho.'

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gataka bavuga ko uriya mugore witwa Irene agomba guhanwa kuko yateye Umudugudu wabo akarenga agakata n'inzembe Mukanyandwi.

Bati 'Icyo tureba ni ukugira ngo umuntu aterwe mu rugo rwe asangwe mu nzu bamukomeretse n'inzembe, turasaba ko arenganurwa kuko iri ari ihohoterwa yakorewe kuko kugeza ubu yabuze uko ajya kwivuza kuko nta bushobozi afite.'

Amakuru avuga ko bariya bombi baje kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango nyuma bombi bakarekurwa bagasaba ko Mukanyandwi yajya kwivuza ariko abaturage bakavuga ko ibyo Polisi yakoze atari byo ko uriya Irene wakatishije mugenzi we inzembe yari akwiriye guhanwa n'amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko iby'iriya nkuru y'umugore wakatishije mugenzi we izembe yayimenye abibajijwe na BTN TV.

Yagize ati 'Ngiye kubikurikirana menye amakuru yabyo, BTN ubwayo ni yo yampaye inkuru, ubundi abaturage iyo bagize ibyo bapfa baregera ubuyobozi ariko nta kirego cyabo kugeza uyu munsi mfite.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Abagore-2-bakora-uburaya-bagundaguranye-bapfa-umugabo-bombi-batasezeranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)