Ruhango: Umusore akomeje kubabazwa n'ubuzima nuko ajya mu mihango inshuro nyinshi nk' abakobwa_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 19 ukomoka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinihira, akomeje kugorwa n'ubuzima cyane bitewe n'impinduka zikunze kumubaho buri kwezi zijyanye no kujya mu mihango ariko ntisohoke kandi mu byukuri ari umuhungu.

Uyu musore ngo abangamiwe cyane n'ibigenda bimubaho byo kujya mu mihango kandi yiyumva nk'umuhungu, nubwo ngo afite amabere ariko ubusanzwe avuga ijwi ry'abagabo ndetse igihagararo cye bigaragara neza ko ari icy'abasore.

Amakuru akomeza avuga ko uyu musore akivuka yajyanwe kwa muganga n'umubyeyi we baramupima basanga afite nyababyeyi muri we bikaba ari nayo mpamvu ituma ajya mu mihango buri kwezi nubwo iyo ayirimo itajya isohoka hanze ahubwo imugumamo imbere bigatuma amererwa nabi cyane akaremba bakamujyana kwa muganga.

Umubyeyi w'uyu musore yatangaje ko umwana we yamubyariye mu rugo maze aza kujya kwa muganga abonye umwana we afite ibintu bidasanzwe gusa ahageze abaganga ntibigeze bamenya ibyabaga k'umuhungu we kuko hari kera akivuka, nyuma yaho yaje gusubira kwa muganga ashaka kumuvuza ariko acibwa amafaranga menshi cyane agera kuri miliyoni 7 kandi ntayo yari afite birangira ibyo kuvuza umwana we bihagarara.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubwo yajyaga kwa muganga kuvuza umwana we bakamuca amafaranga menshi, abaganga bapimye uyu mwana we maze basanga afite nyababyeyi y'igitsina gore ndetse ngo hari bamwe bamubwiraga ko umwana we ari umukobwa.

Uyu musore wahuye nibi ibibazo yatangaje ko ataramenya igitsina cye bimutera ipfunwe rikomeye mu bandi ndetse bigatuma atagira n'ubwisanzure mu rungano rwe.

Nyina w'uyu musore yasoje asaba leta ndetse nundi wese waba afite umutima ufasha ko yamurwanaho maze umwana we akabasha kuvurwa kuko ikibazo afite gikomeye cyane kandi we nta bushobozi afite bwabasha kuvuza umwana we.

Ivomo: Umuseke



Source : https://impanuro.rw/2021/08/03/ruhango-umusore-akomeje-kubabazwa-nubuzima-nuko-ajya-mu-mihango-inshuro-nyinshi-nk-abakobwa_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)