Rulindo: Abarimu 3 batawe muri yombi bazira guhembwa amafaranga y’umurengera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba barimu batawe muri yombi kugeza ubu bari gukurikirwanwa na RIB, bashyizwe ahantu hihariye mbere yo koherezwa muri kasho kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko amakuru avuga ko abarimu 11 bafungiye mu Kigo cy’ingororamuco cya Tare atari yo ahubwo abafashwe bari mu maboko ya RIB.

Yagize ati “Ayo makuru si nzi aho abantu bari kuyakura kandi nta mwarimu uri mu Kigo cy’Ingororamuco cya Rulindo. Abarimu bafitwe na RIB bari mu kato aho bajya mbere yo gushyirwa muri kasho. Ni batatu ntabwo ari 11.”

Aba barimu bakurikiranyweho ibijyanye n’amafaranga babonaga kuri konti zabo ntibayagaragaze.

Yavuze ko kugeza ubu Umukozi w’Akarere ka Rulindo wari ushinzwe guhemba abarimu yahise atoroka cyane ko akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Nyuma yo gutoroka yahise afatirwa ibihano birimo no kwirukanwa mu kazi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ayo makosa yagaragajwe na raporo yakozwe ku micungire y’umutungo w’akarere, kandi ku wa 30 Nyakanga 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabitanzeho ibisobanuro ariko ntibyanyura ubuyobozi.

Byagaragaye ko bamwe mu barimu bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abandi bagahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.




source : https://ift.tt/3ABKYpO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)