Haravugwa abarimu bigisha ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Rulindo bafungiye mu nzererezi muri 'Transit Center' ya Tare, ibi bibaye nyuma y'igenzura ryakozwe rikagaragaza ko hari abarimu guhembwe imishahara y'umurengera.
Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ko mu mpera z'icyumweru gishize abarimu bagera kuri 11 barimo abo kuri GS Murambi, GS Gasaka, GS Kimiryi, GS Kayenzi, GS Tare, GS Gitumba, Gitare, Mugenda, EP Buhande, GS Kadendegeri bafashwe bakajyanwa gufungirwa muri 'Transit center' ya Tare.
Aba barimu ngo gufuzwe nyuma y'igenzura ryagaragaje ko bahembwe amafaranga y'umurengera atajyanye n'urwego rwabo. Umukozi ushinzwe guhemba abarimu n'abaganga mu Karere ka Rulindo, ucyekwaho kugira uruhare muri iki kibazo bikaba bitazwi aho aherereye.
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IRIBA NEWS dukesha aya makuru ko nta barimu bafungiye mu nzererezi.
Yagize ati 'Ibyo bintu koko urumva bishoboka ? Nta barimu bafungiye mu nzererezi. Cyakora hari abarimo gukorwaho iperereza n'inzego zibishinzwe.'
Umuvugizi wa Minisiteri y'Uburezi, Serafina Flavia, yabwiye IRIBA NEWS ko bakibikurikirana.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2021, Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo yateranye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, igamije gusuzuma ingingo zitandukanye harimo n'irebana no kumva ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y'ubugenzuzi bwakozwe, bukagaragaza amakosa mu micungire n'imitangire y'amasoko, muri imwe mu mishinga.
Mu yandi makosa yagaragajwe mu bugenzuzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yatanzeho ibisobanuro, ni arebana na bamwe mu barimu, byagaragaye ko bagiye bahembwa imishahara y'umurengera, abagiye bahemberwa urwego rw'amashuri badafite n'ibindi.
Ibisobanuro bya Gitifu w'Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi Ali Bashir ntibyanyuze Inama Njyanama y'Akarere, bituma ifata umwanzuro wo kumuhagarika ku mirimo by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu.
Ivomo : Iribanews
UKWEZI.RW