Rulindo: Njyanama yasabye ko Gitifu w'Akarere ahagarikwa by'agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Rulindo ni kamwe mu turere tw
Rulindo ni kamwe mu turere tw'Intara y'Amajyaruguru

Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2021, Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo yateranye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, igamije gusuzuma ingingo zitandukanye harimo n'irebana no kumva ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y'ubugenzuzi bwakozwe, bukagaragaza amakosa mu micungire n'imitangire y'amasoko, muri imwe mu mishinga.

Muri yo hari nk'ujyanye n'ikorwa ry'umuhanda wa laterite Rwintare-Gitanda ureshya n'ibirometero 17,3 wadindiye bitewe n'ibibazo bishingiye ku itangwa ry'amasoko, ibibazo bishingiye ku iyubakwa ry'agakiriro k'Akarere, n'ibagiro rya kijyambere.

Mu yandi makosa yagaragajwe mu bugenzuzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yatanzeho ibisobanuro, ni arebana na bamwe mu barimu, byagaragaye ko bagiye bahembwa imishahara y'umurengera, abagiye bahemberwa urwego rw'amashuri badafite n'ibindi.

Ibisobanuro Gitifu w'Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi Ali Bashir yatanze ntibyanyuze Inama Njyanama y'Akarere, bituma ifata umwanzuro ku cyifuzo cyo kuba yaba ahagaritswe by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yemereye Kigali Today ko hari imishinga imwe n'imwe yo muri aka Karere, itigeze ikorwa mu buryo bwubahirije amategeko cyangwa ibisabwa; kandi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ari we wari ufite inshingano zikomeye zo gukurikirana uko imishinga yose y'iterambere ishyirwa mu bikorwa, ikaba ari yo mpamvu yasabwe kubitangaho ibisobanuro.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu Inama Njyanama y'Akarere yashingiye kuri Raporo y'ubugenzuzi, igaragaza amakosa yagiye abaho, isaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere kuyatangaho ibisobanuro, kuko ari we wari ufite inshingano zo gukurikirana umunsi ku wundi ibikubiye muri iyo mishinga, yaba mu mitegurire yayo n'uko yagiye ishyirwa mu bikorwa”.

Nyirarugero Dancille akomeza avuga ko ubwo Intara izashyikirizwa raporo ku mwanzuro w'Inama Njyanama, wo guhagarika by'agateganyo Bizumuremyi Ali Bashir, izasuzuma niba icyo cyifuzo cyahabwa ishingiro, cyangwa kigakorerwa ubugororangingo nk'uko biteganywa n'amategeko.

Guverineri Nyirarugero aboneraho kwibutsa abakozi b'Uturere twose tw'Intara ayobora n'abayobozi mu nzego zitandukanye, ko bafite inshingano zo kwitwararika mu kazi kabo ka buri munsi, no gusuzuma ko bakorera mu mucyo, baharanira ihame ryo gushyira imbere ibiri mu nyungu z'abaturage.

Yagize ati: “Buri mukozi wese cyangwa Umuyobozi, akwiye kuzirikana ko kuzuza inshingano igihugu cyamushinze ari ihame. Kubigeraho, bisaba ko buri wese ahora yisuzuma niba azihagazemo neza, kandi ko igihe cyose yazitandukira, agomba kubibazwa. Nkaba mpamagarira buri mukozi wese, kuguma mu murongo wo kudatandukira inshingano bahawe, kugira ngo turangwe n'imikorere n'imyitwarire bigeza umuturage ku iterambere ryihuse kandi rirambye”.

N'ubwo Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo yafashe umwanzuro ku cyifuzo cyo kuba Gitifu Bizumuremyi yahagarikwa by'agateganyo, kugeza ubu aracyari mu kazi, kuko ubwo twandikaga iyi nkuru, imyanzuro y'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo, yari itarashyikirizwa ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru ari nabwo bugomba kuyitangaho umurongo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)