Yari ayikuye mu muyoboro w’amazi uhuza utugari twa Kigarama na Shengamure twose two mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.
Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko gufatwa k’uwo musore byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kumubona avuye ahacikiye amazi.
Yagize ati” Yamaze guca uwo muyoboro amazi arabura, ariko abaturage bari bamubonye ava ahacikiye amazi. Bahise batanga amakuru bavuga ko ari we ushobora kuba abikoze, abapolisi baramukurikiranye bamufashe basanga afite umufuka urimo ibyuma byinshi (Injyamani) harimo n’iyo tiyo y’icyuma.”
Uwo musore amaze gufatwa, yiyemereye ko ari we wari umaze kucuyikura agiye kuyigurisha mu bagura ibyuma bishaje.
CIP Semahame yashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma uwo musore afatwa, abibutsa ko buri muturarwanda afite inshingano zo kurinda no gufata neza ibikorwaremezo Leta igeza ku baturage bayo.
Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo yibukije abaturage ko ibyakozwe n’uwo musore ari ukwangiza ibikorwaremezo ndetse abikoze mu buryo bw’ubujura bikaba bihanirwa n’amategeko.
Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
source : https://ift.tt/37QAoPs