Rusizi : Ba bagore bakubise Umucamanza bihannye uwagombaga kubaburanisha ngo ntibamwizeyeho Ubutabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukamana Jaeanine, Nyirabakiza Beatrice, Nyampundu Speratha, na Tuyishime Alphonsine bakurikiranyweho kiriya cyaha bakoze ubwo basagariraga Umucamanza bamushinja kurekura uwo bavuga ko yabibye, bagombaga kuburana kuri uyu wa 03 Kanama 2021.

Aba bagore bahise batangira kuburanishwa mu mizi kuko abaregwa bemeye icyaha bakekwaho banagisabira imbabazi.

Ubwo bari bagiye kuburana mu mizi mu rukiko rw'Ibanze rwa Kamembe, Umucamanza yasabye abari mu cyumba cy'iburanisha, kuzimya telephone kugira ngo iburanisha ritangire.

Akimara guha ijambo ababuranyi, Me Ndikumana Elesee wunganira abaregwa yahise abwira Umucamanza ko amwihannye kuko uyu Mucamanza yavuye mu rukiko rw'Ibanze rwa Nyakabuye kandi Umucamanza wahohotewe yaje gukorera mu rukiko rw'Ibanze rwa Kamembe ari ho yabanje gukorera.

Uyu munyamategeko yagize ati 'Murumva ko dufite impungenge z'uko twabona ubutabera muri uru rubanza.'

Uyu munyamategeko yavuze kandi ko Urukiko rw'Ikirenga rwasohoye itangazo ryamagana ibikorwa byakozwe na bariya bagore byo kuvogera urukiko ku buryo urukiko rukuriye izindi mu gihugu rwamaze kugaragaza uruhande ruhengamiyeho ku buryo urukiko ruri munsi yarwo rudashobora gufata imyanzuro inyuranye n'ibyatangajwe n'urukiko rw'Ikirenga.

Yagize ati 'Murumva ko uru rubanza mu gihe rwaba rubaye habaho kurengera urwego kurusha gutanga ubutabera kuko urukiko rw'Ikirenga rwamaze kwerekana uruhande rubogamiyeho.'

Yavuze kandi ko abona abacamanza bagomba kubogamira kuri mugenzi wabo uvugwaho guhohoterwa n'abaregwa.

Umunyamategeko Me Gatete Colin yaganiriye na UKWEZI.RW avuga ko kwihana umucamanza mu rukiko ari ibisanzwe ariko ko iyo bikozwe inteko yari ikurikiranye iryo buranisha ihita irusubika ahubwo igahita ikora raporo ikayishyikiriza Perezida w'urwo rukiko.

Perezida w'urwo rukiko ni we uba afite ububasha bwo gusuzuma impamvu z'ubwihane, yasanga zifite ishingiro akagena undi mucamanza ukomeza urwo rubanza mu gihe zaba zidafite ishingiro wa Mucamanza akarukomeza

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Ba-bagore-bakubise-Umucamanza-bihannye-uwagombaga-kubaburanisha-ngo-ntibamwizeyeho-Ubutabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)