Rusizi: Hafashwe magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 18 n’inkweto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita, mu midugudu ya Ngoma na Muhari. Byose byafashwe bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyujijwe mu kiyaga cya Kivu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umwe mu bafashwe yemeye ko iyo myenda ari iye anemera ko hari abandi bantu bari bafatanije kuyitumiza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakayibazanira mu bwato banyuze mu kiyaga cya Kivu. Yanavuze ko se umubyara ari we uyimwoherereza kuko we afite iduka muri kiriya gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abanyereza imisoro. Yakanguriye abacuruzi kujya basora mu rwego rwo kwirinda ibihombo bazajya bahura nabyo kandi biri no mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu.

Ati “Dukangurira abacuruzi cyane cyane abacuruza imyenda n’inkweto bya caguwa kujya bemera bagatanga imisoro mu rwego rwo kwirinda ibihano bazajya bahura nabyo igihe bafashwe babyinjije mu buryo bwa magendu. Hari abantu barimo gufatwa bagahomba kubera kunyereza imisoro mu buryo bw’ubucuruzi bwa magendu turabakangurira kubicikaho.”

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza. Ibicuruza bya magendu byo byahise bijyanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) ishami rya Rusizi.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa RIB



source : https://ift.tt/2WuXuJ2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)