Rutahizamu uvuka kuri nyina w'umunyarwandakazi wanatangaje ko yifuza gukinira Amavubi, Kevin Monnet-Paquet wakiniraga ikipe ta Saint Etienne mu Bufaransa, yamaze kwerekeza muri Aris Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyprus.
Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo Saint Etienne yatangaje ko uyu mukinnyi wari umaze imyaka 7 akinira iyi kipe ko batazakomezanya mu mwaka utaha w'imikino(2021-22), ni nyuma y'uko yari asoje amasezerano ye.
Ejo nibwo twabagejejeho inkuru y'uko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Aris Limassol, ni nyuma yo gutangaza ko na we abona igihe cyo gutandukana na Saint Etienne cyari kigeze.
Aris Limassol ikaba yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y'imyaka 2 ariko ashobora kongewaho umwe, akaba ari umwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere.
Mu mpera za 2018 nibwo Kevin Monnet-Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda, nyuma yaje guhita ahura n'imvune yatumye adahamagarwa, nyuma yo gukira yahamagawe inshuro zigera kuri 2 ariko ntabwo yigeze yitabira ubutumira.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-umunyarwanda-yerekeje-mu-cyiciro-cya-mbere-muri-cyprus