Iyi mpanuka yabaye mu masaha ashyira saa tatu z’ijoro, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Kinunga.
Ubwato bwakoze impanuka ni ubw’uwitwa Ndengejeho Simon, bwari butwawe na Ndayambaje Faustin waburiwe irengero.
Ubu bwato bwakoze impanuka bwari buvuye gupakira ibitoki no gufata abagenzi mu mirenge ya Gihango na Musasa bwerekeza mu Karere ka Rubavu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe, yemeje aya makuru avuga ko abagore babiri babuze ubuzima; ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi bihutiye gushakisha imirambo.
Ati “Abaguye muri iyi mpanuka harimo Nyiranshimiyimana Edithe, utuye mu murenge wa Musasa na Nyiramakabuza Beatha na we utuye Musasa. Icyateye impanuka ntikiramenyekana. Polisi, ishami rikorera mu mazi iracyashakisha niba nta bandi bantu baguye muri iyi mpanuka kuko ubwato nta nyandiko yerekana abari baburimo bwari bufite.”
Mudaheranwa akomeza avuga ko bongera gukorana inama n’abakora imirimo yo gutwara abantu mu mazi ngo babakangurire kubahiriza amabwiriza yatanzwe.
Impanuka y’ubwato bukora ubwikorezi bw’ibintu mu kiyaga cya Kivu Rutsiro bwerekeza i Rubavu, yaherukaga kuba tariki 18 Nyakanga 2021 mu Murenge wa Nyamyumba, umuntu umwe muri babiri bari baburimo aburirwa irengero.