Iyi nkuba yakubise mu mvura nyinshi yaguye ahagana saa Yine zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Kanama 2021.
Muhawenimana Samuel w’imyaka 27 n’umugore we witwa Nyiramasengesho Verene w’imyaka 25 bakubitiwe n’inkuba mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi.
Aba bombi bari baryamanye n’umwana wabo muto w’imyaka ibiri ariko we ntiyapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yemeje aya makuru avuga ko imirambo y’aba bombi itegerejwe kujyanwa mu Bitaro bya Murunda ngo ibanze ikorerwe isuzuma.
Ati “Amakuru yamenyekanye mu gitondo ubwo umwana wabo wari uryamye mu kindi cyumba witwa Uwituze Daniel w’imyaka itandatu yabyutse abona batakinguye ajya gutabaza abaturanyi basanga bashizemo umwuka.”
Yasabye abaturage kurushaho kwirinda inkuba bacomokora ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakirinda kubikoresha igihe cyose imvura irimo kugwa no kwibuka gushyira imirindankuba ku nzu zabo.
Ba nyakwigendeta basize abana babiri b’imfubyi ndetse ubuyobozi bugiye kureba uko hari umuntu wo mu muryango wabo wabasigarana.
Mu Murenge wa Mushonyi mu Kagari ka Rurara, Umudugudu wa Kashishi muri iri joro inkuba yakubise inka y’imbyeyi y’umuturage witwa Sentoki Valens ihita ipfa.