Rutunga yemeye ko yazanye Abajandarume muri ISAR-Rubona ngo kuko hari hatewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iri buranisha ry'urubanza rw'ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu zikomeye busabira uregwa gufungwa by'agateganyo, aho bwagarutse kuri bimwe mu bikorwa bigize ibyaha akekwaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abari abakozi ba ISAR-Rubona bitwa Epaphrodite Kalisa na George Ndamage bari Abatutsi bishwe ku mabwiriza ya Rutunga Venant.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari Abatusi bagera ku bihumbi bibiri (2 000) bari bahungiye muri ISAR-Rubona na bo bishwe n'Abajandarume nyuma y'uko bahamagajwe na Rutunga Venant wari umuyobozi muri kiriya kigo.

Ubushinjacya buvuga kandi ko Dr Rutunga nyuma yo kwicisha bariya bahoze ari abakozi bo muri ISAR-Rubona bavumbuwe n'Abajandarume yari yahamagaje, yahise anabagororera akabaha inka y'ibilo 400 ngo kubera igikorwa bari bamaze gukora.

Dr Rutunga wahawe umwanya ngo agire icyo avuga, yabwiye Urukiko ko koko yahamagaje Abajandarume ariko ngo yabatumijeho ngo babarinde ngo kuko kiriya kigo cya ISAR-Rubona cyari cyatewe.

Dr Rutunga yavuze ko bariya bagabo bitwa Epaphrodite Kalisa na Ndamage George abazi ndetse ko bari abakozi ba ISAR-Rubona ariko ko batishwe ku mabwiriza ye ahubwo ko ngo hari ababishe kandi ko babifungiwe.

Ati 'Keretse niba barabafunguye ngo bazaze kunshinja wenda.'
Dr Rutunga Venant yanagarutse ku gihembo cy'inka avugwaho kuba yarahaye Abari bamaze kwica Abatutsi muri ISAR-Rubona, avuga ko biriya bitabayeho ndetse anagaruka ku bilo byayo byavuzwe n'Ubushinjacyaha.

Ati 'Nyakubahwa iyo nka yagiye gutangwa ibanza gupimwa ibilo ?'

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Dr Rutunga afungwa by'agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza ndetse bunashake abandi batangabuhamya.

Me Sebaziga Sophonie wunganira uregwa yavuze ko uregwa adashobora gutoroka ubutabera bityo ko adakwiye gufungwa by'agateganyo.

Me Sebaziga ati 'Venant ntabwo yasibanganya ibimenyetso adafite.'

Me Sebaziga yasabye Urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by'agateganyo ahubwo urukiko rugategeka ibyo Rutunga yazajya yubahiriza nk'uko biteganywa n'amategeko.

Urubanza rwo ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo rwahise rupfundikirwa, urukiko rukazasoma umwanzuro tariki 17 Kanama 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutunga-yemeye-ko-yazanye-Abajandarume-muri-ISAR-Rubona-ngo-kuko-hari-hatewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)