Rwamagana: Abayobozi b’Intara basuye umuryango w’umusore uherutse kuraswa n’umupolisi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa 9 Kanama 2021 ni bwo umusore witwa Iradukunda Elsa yarashwe na Polisi nyuma ngo yo gufatwa mu gicuku yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agashaka kurwanya umupolisi.

Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP, Africa Appollo Sendahangarwa yari yabwiye IGIHE ko uwo musore ngo yarwanyije umupolisi mugenzi we akaza kumurasa bikamuviramo gupfa.

Kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige, nibwo Guverineri w’iyi Ntara Gasana Emmanuel, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara CP Hatari Emmanuel n’abandi bayobozi batandukanye basuye uyu muryango n’abaturage bake bawuturiye bakorana inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko bazanwe n’ibintu bine ariko ngo icy’ingenzi cyane kwari ugufata mu mugongo umuryango wabuze umwana wabo. Yavuze ko kuri ubu hakiri gukorwa iperereza kandi ngo ibizavamo bizagezwa kuri uyu muryango.

Ati “Twifatanyije na bo nka Leta ariko tunashimira nk’igikorwa cyakozwe hagati aho habaye ubutabazi ku nzego zose haba kuri Leta, Akarere ka Rwamagana karatabaye vuba na bwangu bakora ibishoboka byose kugira ngo ashyingurwe vuba batanze imodoka, hagurwa isanduku bajya no gusura umuryango ndetse n’abaturage bababaye hafi.”

Guverineri Gasana yavuze ko hari itsinda ry’abantu bake bashakaga kugumura abaturage, ibintu ngo bisa n’aho bidafite ishingiro, abibutsa ko nta muturage ukwiriye kwigumura no gukora imyigaragambyo, yavuze ko kuri ubu RIB yatangiye iperereza kandi ikizavamo bazakimenyeshwa.

Umuryango wa nyakwigendera urasaba ko iperereza ryihutishwa hakamenyekana icyo yarasiwe.

Igirimbabazi Josée mushiki wa nyakwigendera, yavuze ko musaza we akimara kuraswa ngo inzego z’umutekano zahise zibabwira ko hagiye gukorwa iperereza ikizavamo bakazabamenyesha.

Ati “ Bahise batubwira ko bagiye kumupima no gukora iperereza bakatubwira ibyavuyemo, ubu natwe rero n’iyi saha turashaka kumenya icyatumye bamurasa ni yo mpamvu dusaba ko iperereza ryihutishwa.”

Igirimbabazi yavuze ko kuva musaza we yaraswa, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana n’abandi bayobozi batandukanye ngo bakomeje kubaba hafi cyane kugeza banamushyinguye.

Uyu muryango uvuga ko mu gihe basanga uwamurashe ari we waba ari mu makosa bakwiye guhabwa impozamarira.

Kuri ubu umupolisi warashe uyu muturage bivugwa ko yatawe muri yombi akaba afunze mu gihe hagikorwa iperereza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko bari bagamije ugufata mu mugongo umuryango wabuze umwana wabo
Ubuyobozi bwaganiriye n'abagize umuryango w'umusore warashwe hubahirijwe ingamba zo kurwanya Covid-19



source : https://ift.tt/3m77KC3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)