Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabri tariki ya 10 Kanama 2021, ubwo uyu musore yafashwe na polisi yarengeje amasaha yo gutaha nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be bane mu gicuku polisi irabahagarika bagenzi be bariruka we iramufata ariko atangira gushaka kuyirwanya biza kumuviramo kuraswa.
Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarashwe nyuma yo gushaka kurwanya polisi.
Ati “Yatashye atinze baramuhagarika arwanya umupolisi, agiye kumwambura imbunda mugenzi we aramurasa.”
Yakomeje agira ati “Gusa uwo musore yari asanzwe ku rutonde rw’abanywa ibiyobyabwenge n’abitwara nabi kuko yari no mu gifungo gisubitswe cy’imyaka ibiri yakatiwe n’urukiko nyuma yo gukubita no gukomeretsa umuntu.”
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa wagize ati “Abapolisi bari barimo kugenzura ko abantu bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bwari bwije izo saha bahura n’abasore barengeje amasaha barabahagarika ngo babafate bariruka ariko bafata umwe.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe bavuze ngo reka tukubaze uri inde uravahe? Aba ateruye umupolisi arakubita aba amushyize hasi imbunda yari yambaye iratakara mugenzi we bari kumwe ari nawe wari umuyobozi we arasa hejuru amasasu abiri ngo amuve hejuru arabyanga bya bindi by’ibyago umupolisi ahitamo kumurasa kuko yabonaga ari bumugirire nabi.”
CSP Sendahangarwa yaboneyeho kuvuga ko umupolisi yahisemo kurasa uyu muturage bitewe n’uburyo hagiyehagaragara abapolisi bagiriwe nabi barimo uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi i Rwamagana bigeze gukubita bamukuramo ijisho.
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabye abaturage kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima ndetse no kwirinda kurwanya abakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho.
source : https://ift.tt/3iEnQ3P