Rwamagana: RIB yataye muri yombi umugabo wihishahishaga kubera gutemagura umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w’imyaka 62 akurikiranyweho gutema umugore we w’imyaka 54 mu mutwe akoresheje umuhoro akamukomeretsa ku buryo bubabaje.

RIB yafashe uyu mugabo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kanama 2021, nyuma y’igihe yari amaze yihishahisha kuko icyaha akurikiranyweho yagikoze ku wa 20 Kamena 2021, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karenge, Akagari ka Bicaca, Umudugudu wa Bicaca.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ukekwa yafatiwe mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

Yakomeje avuga ko ukora icyaha agakeka ko azihisha ntafatwe yibeshya kuko ubutabera buzamukurikirana.

Ati " Ijisho ry’ubutabera riba rimureba. Abaturage nabo bamaze gusobanukirwa ko guhishira umunyacyaha bigira ingaruka. Yakwihisha he, bitinde bitebuke arafatwa."

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora ibyaha nk’ibi, inashimira Abanyarwanda ko bagenda basobanukirwa umusanzu wabo mu gutanga amakuru.

Dr Murangira yasabye abantu kujya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gucyemura amakimbirane bafitanye.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora guhirwa no kwihisha ubutabera. Urebye itariki yakoreye icyaha, ntiwatekereza ko yafatwa.’’

Uyu mugabo wafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Habimana Alphonse ukekwaho icyaha cyo gutema umugore we akamukomeretsa cyane. pic.twitter.com/mcOtjdbDke

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 30, 2021




source : https://ift.tt/3yWNDdv

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)