Rwamagana: Umugabo yasanzwe muri lodge yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yasanzwe mu icumbi riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE, ko uwo mugabo yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Uwo mugabo yasanzwe mu icumbi yapfuye. Ba nyiri icumbi nibo babibonye, baratumenyesha banamenyesha Polisi, nyuma rero twagiyeyo ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.”

Uyu muyobozi yavuze ko hataramenyekana aho yari yaturutse ubwo yazaga kwaka icumbi. Muri icyo cyumba bahasanze ibyangombwa bye birimo telefone.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB) ruherutse gutangaza ko imibare igaragaza ku mu myaka ibiri ishize abantu 576 biyambuye ubuzima mu Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko mu bantu biyahura, 90 % baba bafite ibibazo byo mu mutwe kandi ko abenshi baba barabanje kubigaragaza ariko sosiyete ntibihe agaciro.

Ifoto igaragaza amarembo y'Umujyi wa Rwamagana ari naho habarizwa umurenge wa Kigabiro



source : https://ift.tt/3sNQF1u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)