Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, aruvuga ko uyu Nshimiyimana Théodore usanzwe akora umwuga w'uburezi akekwaho gusambanya umwana agahita acika.
Icyaha akekwaho cyakorewe mu Mudugudu wa Mitari mu Kagari ka Kabatsi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana tariki 05 Kanama 2021.
Ubu butumwa bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bukomeza bugira buti 'Uwamubona yakwihutira gutanga amakuru y'aho aherereye kuri sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.'
Icyaha cyo gusambanya abana gikomeje gufata inter adore ko mu minsi yashize muri uku kwezi kwa Kanama, hari umugabo w'imyaka 50 y'amavuko uri gukurikiranwaho gusambanya umwana we w'umukobwa w'imyaka 15.
Uyu mugabo wasambanyirije umwana we mu rutoki aho yarariraga ibitoki ngo batabyiba, yiyemerera ko yakoze kiriya cyaha ndetse ngo atabikoze rimwe cyangwa kabiri ahubwo ko ari gatatu.
Yavuze kandi ko yabikoze kuko umugore we yari yahukanye kandi akumva atajya mu ndaya asize umukobwa we.
Na none kandi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruherutse guta muri yombi umukozi w'Imana wo mu Itorero rya Assemblée de Dieu mu Karere ka Gisagara, aho akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa.
UKWEZI.RW