Rwamagana: Umwarimu washakishwaga akekwaho gusambanya umwana yatawe muri yombi agerageza gutanga ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 16 Kanama 2021, ni bwo RIB yafunze uyu Nshimiyimana akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15, ndetse n’icyo gutanga indonke ingana n’ibihumbi 800 Frw kugira ngo dosiye ye yoroshywe n’Umugenzacyaha.

Uyu mwarimu wari umaze iminsi ashakishwa yafatiwe aho yari yihishe ku mugabo mugenzi we witwa Nzabonimana Elissa na we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Amakuri IGIHE yamenye ni uko aba bombi bafatiwe mu cyuho aho bari bagiye guha Umugenzacyaha amafaranga kugira ngo dosiye izoroshywe.

Bivugwa ko uyu Nshimiyimana yasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 15, tariki 5 Kanama 2021, ahita atoroka.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. pic.twitter.com/eMEBdygYRd

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 9, 2021

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe nyuma y’igihe yari amaze iminsi yihisha.

Ati “Yihishahishaga, ariko aza kwigira inama yo gutuma komisiyoneri kumuteretera Umugenzacyaha akamuha miliyoni 1 Frw ngo azayahe umugenzacyaha ngo yice dosiye.”

Yakomeje agira ati “Umugenzacyaha yarabyemeye ariko ashaka kugera ku ntego ze zo gufata uwo muntu washakishwaga ku cyaha cy’ubugome. Uyu munsi ni bwo yafatiwe mu cyuho amaze gutanga ibihumbi 800 Frw, ibindi bihumbi 200 Frw yagombaga kubitanga ejo.’’

Uwari ukurikiranyweho icyaha ndetse n’umukomisiyoneri yari yifashishije bombi batawe muri yombi.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uzafatwa akora icyaha cyo guhohotera umwana; inakangurira abantu kwirinda gutanga ruswa ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

Dr Murangira yakomeje ati “Abakeka ko bashobora gukora ibyaha, bakumva ko bakoresha amafaranga bagura ubutabera, ngo ibyo byaha ntibabiryozwe baribeshya cyane, bazakomeza gukurikiranwa. Ubutabera bushingira ku bimenyetso, ntibugurwa buraharanirwa. Abantu bakwiye kwitondera ibyo byaha bakora, kuko RIB ntizabihanganira.’’

Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubona mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nshimiyimana aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.

Mu gihe ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke cyo gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ukurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

Ku kindi cyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa cyo umufatanyacyaha ahanwa nk’uwagikoze.

Umwarimu wo mu Karere ka Rwamagana ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana no gutanga indonke yatawe muri yombi. Yafatanywe n'ukekwaho kumufasha kugerageza gutanga ruswa



source : https://ift.tt/3yTDdv7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)