Rwanda: umwarimu yagerageje kwiyahura kubera uwamwimye urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y'umusore ukora umwuga w'ubwarimu utuye mu Murenge wa Bushekeri wanditse ibaruwa amenyesha ko agiye kwiyahura gusa akaza gutabarwa.

Byakekwaga ko uyu musore yari agiye kubiterwa no kuba yarabenzwe n'umukobwa bendaga kurushingana ariko bamutabara atariyambura ubuzima.

Iyi baruwa ya Kwihangana Eric wo mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyarusange muri uriya Murenge wa Bushekeri, yayanditse kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

Uyu usanzwe ari umwarimu wigisha isomo rya Economie na Entrepreneurship ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nyanza.

Yari yatangaje ko agiye kwiyambura ubuzima ariko ngo bamwe mu basanzwe bazi ibye bahise bakeka ko ashaka kubiterwa no kuba yarabenzwe n'umukobwa bendaga kubana nk'umugore n'umugabo.

Inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'iz'umutekano zimaze kubona iby'ayo makuru yo kwiyahura, zatangiye gushakira hasi hejuru ngo batabare uwo murezi kuko babanje kumubura.

Nyuma ni bwo baje gusanga uyu musore w'imyaka 29 ku muntu usanzwe ari inshuti ye ukora akazi k'ubuvuzi.



Source : https://yegob.rw/rwanda-umwarimu-yagerageje-kwiyahura-kubera-uwamwimye-urukundo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)