Safi Madiba agiye gusohora indirimbo I will... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Safi Madiba ni umuhanzi utajya utenguha abafana be, ndetse ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite kuva yatangira kariyeri ye y'umuziki atari mu itsinda. Ibi akaba yarabyerekanye kugeza na n'ubu, mu ndirimbo zitandukanye yagiye asohora, zirimo 'Kimwe Kimwe', 'My Hero', 'Nisamehe', 'Kontwari', iyo aheruka ikaba ari 'Remember Me'.

Uyu muhanzi ugeze kure umushinga wa nyuma wo gusohora umuzingo we wa mbere amaze igihe ategura, wakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 utinda gusohoka, ariko kuri ubu avuga ko byanze bikunze ugomba gusohoka, ibintu byafungura cyangwa bitafungura.

Safi Madiba ageze kure Album ye ya mbere

Uyu muzingo uburaho indirimbo eshanu, umuhanzi Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko izibura azazirangiriza mu Rwanda, ndetse ko ari indirimbo zizaryohera abakunzi b'umuziki we n'umuziki nyarwanda, cyane ko ari umuzingo yitayeho cyane.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko imyiteguro ya Album ye igeze kure, ndetse ko ashimira abakunzi be ku bw'urukundo no kumushyigikira bagenda bamugaragariza umunsi ku munsi, kandi nawe yiteguye kubaha umuziki mwiza.

Reba hano Safi Madiba ari kumwe na Devon ukorera abahanzi b'ibyamamare ku isi

Yagize ati: 'Album yanjye igeze ku musozo, yitwa 'Back To Life'. Ni imwe muri Album z'amateka kuri njye kuko ni iya mbere, haraburaho indirimbo eshanu nzaza kurangiriza mu Rwanda, ariko mbere ya byose ndashimira cyane abakunzi b'umuziki wanjye bakomeza kunyereka urukundo umunsi ku munsi.''

Producer Element niwe uri gukora kuri iyi ndirimbo igiye gusohoka yitwa'I will not lie to u' , ndetse akaba ari umwe mu bakoze kuri iyi Album barimo Madebeat ndetse na Devon, umwenjeniyeri w'amajwi wakoreye jay z na Britney Spears, ufatanya na Safi iyo abaproducer bo mu Rwanda bamwohereje amajwi, ubundi akayakora. 

Devon yakoreye Jay Z




Devon akorera ibyamamare birimo Jay Z

REBA HANO INDIRIMBO REMEMBER ME YASAFI MADIBA IHERUTSE GUSOHOKA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108993/safi-madiba-agiye-gusohora-indirimbo-i-will-not-lie-to-u-iri-kuri-album-back-to-life-yakoz-108993.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)