Salome na Roberto basohoye indirimbo yo kwifa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Kiliziya Gatolika ku Isi yose yizihiza umunsi Mukuru wa Asomusiyo (Assomption), wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Roberto na Salome bavuze ko bakoze indirimbo 'Umwiza ubaruta' mu gufasha Abakiristu Gatolika kwizihiza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo wizihizwa kuri iki Cyumweru tariki 15 Kanama 2021.

Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo meza ataka umubyeyi Bikira Mariya. Bayikoze nk'isengesho ryo gusaba Bikira Mariya gukomeza gusabira buri wese.

Ni indirimbo iri tsinda ryitezeho gufasha Abakristu n'abakunzi babo kwizihiza umunsi wa Asomusiyo neza, cyane cyane abakunda Bikira Mariya.

Bikira Mariya ni urugero rwiza rwo kwicisha bugufi no kwemera icyo Imana isaba buri wese nk'uko nawe yabikoze.

Roberto na Salome babwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ihimbye ku buryo bw'isengesho ku buryo 'yaba ari twe cyangwa undi wese ashobora kuyifashisha mu kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, aho ku bakristu Gatolika twemera ko aduhakirwa.'

Bati 'Umunsi wa Assomption ni umunsi twizihizaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Ni umunsi ukomeye kuri twe ndetse no ku bakristu muri rusange kuko twongera kumutura amasengesho yacu twizeye ko ayatugereza ku Mwana we Yezu.'

Roberto yavuze ko iyi ndirimbo bayitezeho ko izafasha abakristu Gatolika ndetse n'abandi bose bemera umubyeyi Bikira Mariya kwizihiza umunsi uhimbazwaho ijyanwa mu ijuru rye.

Kandi ikazakomeza kubaherekeza mu isengesho ryabo bakora umunsi ku wundi biyambaza uwo mubyeyi.

Baniteze ko izafasha n'abandi baririmbyi muri korali kuko bashobora no kuyikoresha mu gitambo cya Misa.

Roberto avuga ko umuziki wabo wakirwa neza muri rusange bigaragarira mu butumwa bakira buvuye ku bakunze ibihangano byabo bitandukanye ku mbuga bakoresha ndetse n'aho basengera umunsi ku wundi.

Ati 'Tubona rero uri gutera imbere kubera ko ubu dufite umubare utari muke w'abadukurikira kandi tubona bizakomeza uko ibikorwa bizakomeza kwiyongera.'

Salome yavuze ko indirimbo 'Umwiza ubaruta' ari igisigo kirata Umubyeyi Bikira Mariya

Roberto bavuze ko indirimbo zabo zakirwa neza ashingiye ku bitekerezo bakira umunsi ku wundi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMWIZA UBARUTA' YA SALOME NA ROBERTO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108615/salome-na-roberto-basohoye-indirimbo-yo-kwifatanya-nabakristu-mu-kwizihiza-asomusiyo-video-108615.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)