Sena igiye gutumiza Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku bibazo by’imicungire mibi y’imari ya leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ya Sena yo kuri uyu wa 3 Kanama 2021, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isuzuma rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ku igenzura ryakozwe ku mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2020.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi yari kuri miliyari 5.7, ikagaragaza ko ikoreshwa nabi ry’imari ya leta ryagabanutseho miliyari 2.9 kuko mu 2018/2019 ryari miliyari 8.6.

Senateri Nkusi Juvénal, Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, yavuze ko mu gusuzuma raporo, komisiyo yari igamije kureba uko umutungo wa Leta wakoreshejwe mu mwaka wa 2019-2020.

Yakomeje agira ati “Hari hagamijwe no gutanga inama ku bibazo bigaragara mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.”

Imiterere ya raporo zagiye zihabwa ibigo n’imishinga bya leta mu rwego kubahiriza amategeko igaragaza ko imishinga 30% yabaye nta makemwa, 27% by’ibyakozwe byakwihanganirwa, 6% biragayitse.

Senateri Nkusi ati “Muri za minsiteri na byo, ibyerekeye imari 53% byabonye nta makemwa, 32% byakwihanganirwa, 15% biragayitse. Naho mu kubahiriza amategeko 32% ni nta makemwa, ibyakwihanganirwa ni 38%, mu gihe ibigayitse ari 30%.”

Yakomeje agira ati “Murumva ko n’igikorwa cyose cyakorwa na gahunda zafatwa, ibikwiye kwitabwaho cyane cyane ni ibijyanye no kubahiriza amategeko bijyana cyane cyane n’amasoko ya leta.”

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yateguye raporo isesengura ibibazo bihuriweho n’inzego nyinshi n’ibibazo byihariye byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (2019-2020).

Mubyo iyi komisiyo yabonye muri iri suzuma harirmo ibyagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo mu bigo bya Leta bikomatanyije n’ibikora ubucuruzi aho bimwe muri byo bigenda bitera intambwe mu gukoresha no gucunga neza imari n’umutungo bya leta.

Senateri Nkusi yatanze ingero z’ibigo nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB ndetse n’Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB.

Ku rundi ruhande ariko hari ibigo bikomeje kutagaragaza impinduka birimo Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RBA, Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe ingufu, REG, Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi ,RTDA n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC n’ibindi.

Senateri Nkusi yagaragarije Inteko Rusange ya Sena kandi ko hari ibigo 21 bikora ubucuruzi Leta ishoramo amafaranga ariko bitagaragaramu bugenzuzi bw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Hari icyizere ko ibi bibazo bizashira?

Abasenateri babajije impamvu hari ibigo bikomeje kugaragaraho raporo zidasobanutse zirimo ibibazo by’imikoreshereze n’imucungire mibi y’umutungo wa leta.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Cyane cyane kuri ziriya nzego zicunga nabi umutungo wa leta kandi zihora zigaruka, nibazaga abantu bari bakwiye kugira inama biriya bigo byakomeje gucunga nabi umutungo wa leta.”

Abasenateri bagaragaje ko hari ibibazo bikomeje kugaragara mu bigo bitandukanye bya leta birimo bamwe mu bayobozi badakurikirana kandi ntibubahirize uko bikwiye, amabwiriza yo gucunga imari n’umutungo bya Leta.

Hari ukutagaragaza amafaranga yinjijwe n’ayakoreshejwe n’inzego zitagenerwa ingengo y’imari / NBAs, mu ngengo y’imari y’igihugu yatowe.

Hari kandi ibibazo by’imicungire y’imari yagaragaye mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi ‘GBEs’ no mu bigo binini ndetse n’imitangire n’imicungire itanoze y’amasoko ya Leta n’ibindi.

Abasenateri bagaragaje ko hakenewe kurushaho gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo mu Turere n’Umujyi wa Kigali nk’uko biteganywa n’amategeko (MINECOFIN na MINALOC), gushyira mu bikorwa inshingano z’Inama z’Ubuyobozi zo gukurikirana imicungire y’imari n’umutungo bya Leta mu bigo zishinzwe kuyobora.

Mu zindi nama abagize Sena batanze harimo gushyira mu nzego zifite ibigo zireberera uburyo bunoze bwo gukurikirana imicungire y’imari n’umutungo bya Leta muri ibyo bigo ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imitangire y’amasoko ya Leta.

Ku rundi ruhande ariko, Senateri Nkusi yavuze ko hari intambwe imaze guterwa ndetse hari icyizere cy’uko mu bihe biri imbere ibi bibazo bizagenda bibonerwa umuti.

Ati “Nubwo twavuze ibibazo, ariko gahunda ihari ni uko ubuyobozi bw’igihugu bukomeje gushyira imbere gukorera mu mucyo, kunoza imicungire n’imikoreshereze myiza by’imari n’umutungo by’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Kuko turashimangira cyane ku kubazwa inshingano bijyanye no kutihanganira na rimwe abakora ayo makosa, na byo ni intambwe ikomeye kubera ko ikibazo kijyanye n’imicungire ni uguhata kugira ngo tuzagere aho dushaka kugera kandi ntiducike intege.”

Aha ni ho abagize Sena bahereye bafata umwanzuro wo kuzungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kugira ngo agaragaze ingamba zihari mu gushyira iherezo kuri ibi bibazo by’imikoreshereze n’imicungire mibi y’imari n’umutungo bya leta.

Abasenateri bagiye kungurana ibitekerezo na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Abasenateri banzuye ko bagiye kungurana ibitekerezo na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi ku bibazo by'imicungire mibi y'imari ya Leta



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)