Senateri Havugimana wavuze ko abiyahura bakwiye kunywa uburozi aho gusimbuka étage yasabye imbabazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Senateri yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa 18 Kanama 2021, nyuma y’uko hamenyekanye inkuru y’ Umukarani wagerageje kwiyahura ku nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro iherereye i Nyabugogo.

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, Senateri Havugimana abinyujije kuri Twitter yagize icyo avuga kuri uku kwiyahura, gusa abantu baza kugaragaza ko ibyo yavuze bidakwiye.

Muri ubu butumwa yamaze gusiba yavuze ko abubaka inzu bajya bashyiraho utwuma tureture tuzwi nka grillage, kugira ngo bikumire abifashisha inyubako biyahura.

Senateri Havugimana yavuze ko abagiye kwiyahura bajya bakoresha ubundi buryo.

Ubu butumwa ntibwakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iyi mvugo ihutaza abafite ikibazo mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bityo ikaba idakwiye ku muyobozi uri mu rwego nk’urwe.

Uwitwa Gedeon yagize ati “Nyakubahwa mu byubahiro byanyu, kugira abantu inama yo kwiyahura bakoresheje ubundi buryo ntibikwiye, ntibikwiye kuvugwa na Senateri. Imbaraga zikwiye gushyirwa mu gukemura ibibazo bituma biyahura, mushyireho uburyo bwo kuganiriza abantu nk’igisubizo kimwe muri byinshi.”

Nyuma yo kubona ko ibyo yavuze bitakiriwe neza, Senateri Havugima yakomeje gusobanura ibyo yavuze agira ati “Imyubakire y’imiturirwa yahindurwa kugira ngo ntikoreshwe mu buryo bwo kwiyahura. Nko guhera kuri etaje ya gatatu ntibashyireho urubaraza! Naho kwiyahura byo bizahoraho!”

Yakomeje avuga ko imvugo ye itagamije kwigisha abantu kwiyahura ko ahubwo byahozeho no kuva kera.

Ati “Mwanyumvise nabi rwose! Kwiyahura byahozeho kuva kera kandi ntibizashira. Ariko uburyo abantu biyahura byo umuntu yagira icyo abikoraho. Ntawe nigishije uko biyahura. Uretse ko n’ibitabo bibivuga byanditswe kuva kera. Ndashaka ko abantu bareka gukoresha imiturirwa biyahura.”

“Ni ingaruka z’amateka mabi igihugu cyanyuzemo. Ahubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko nk’ingaruka za jenoside zo ababyeyi bazisigira ababakomokaho! Abantu bakomeza bakigisha bakaganiriza abahungabanye kurusha abandi.”

Imyubakire y'imiturirwa yahindurwa kugira ngo ntikoreshwe mu buryo bwo kwiyahura. Nko guhera kuri etaje ya gatatu ntibashyireho urubaraza! Naho kwiyahura byo bizahoraho!

— Emmanuel Havugimana (@manuhavuga) August 19, 2021

Mwanyumvise nabi rwose! Kwiyahura byahozeho kuva kera kandi ntibizashira. Ariko uburyo abantu biyahura byo umuntu yagira icyo abikoraho. Ntawe nigishije uko biyahura. Uretse ko n'ibitabo bibivuga byanditswe kuva kera. Ndashaka ko abantu bareka gukoresha imiturirwa biyahura

— Emmanuel Havugimana (@manuhavuga) August 19, 2021

Ibi bisobanuro bya Senateri Havugimana byabaye nko kumena lisansi mu muriro, maze abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kumwereka ko ibyo ari kuvuga bidakwiye kandi ko bidatanga igisubizo ku kibazo cy’umubare munini w’abantu bakomeje kwiyahura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2021, Senateri Havugimana abinyujije kuri Twitter yasabye imbabazi avuga ko iki kibazo cyo kwiyahura yagifashe mu buryo budakwiye.

Ati “Ndasaba imbabazi kubera ubutumwa nanditse kuri Twitter. Ndemera ko iki kibazo cyo kwiyahura n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange gikwiye kwitabwaho, inzego zose bireba zikakiganiraho. Ngiye gufata umwanya wo kurushaho kubisobanukirwa. Nsabye imbabazi ku uburyo nafashe iki kibazo.”

Ndasaba imbabazi kubera ubutumwa nanditse kuri twitter. Ndemera ko iki kibazo cyo kwiyahura n'ubuzima bwo mu mutwe muri rusange gikwiye kwitabwaho, inzego zose bireba zikakiganiraho. Ngiye gufata umwanya wo kurushaho kubisobanukirwa.Nsabye imbabazi ku uburyo nafashe iki kibazo.

— Emmanuel Havugimana (@manuhavuga) August 19, 2021

Uku gusaba imbabazi kwakiriwe neza ndetse abenshi bamwereka ko bamubabariye, ndetse ko bibaho ko umuntu yavuga ikintu atumva uburemere bwacyo neza.

Bwana Senateri, gusaba imbabazi abanyarwanda nk’umuyobozi wo kurwego uriho nibyiza numara gusobanukirwa no gusoma byinshi ku mpamvu zituma abantu biyaka ubuzima muzafashe yaba muri Sena no mu nteko gutangiza ibiganiro byafasha leta mu kubona uko imibare ya biyahura yagabanuka.

— Robert Cyubahiro McKenna (@RobCyubahiro) August 19, 2021

Thx Sir,n'ibisanzwe kwibeshya mugukora reaction kubintu runaka muburyo buhabanye nuko byagakozwe ntagikuba cyacitse.gira amahoro atangwa n'imana yi Rwanda.

— Habineza Potien (@HPotien) August 19, 2021

Inzobere zivuga ko iyo habayeho kwiyahura, ababitangaza bakwiriye kwitondera cyane imvugo bakoresha kuko bititondewe na byo bishobora gutera ikibazo, bikaba intandaro yo gushishikariza abandi kwiyahura (suicide contagion).

Bavuga ko atari byiza kuveba uwiyahuye cyangwa se kubisigiriza kuko bishobora gutuma abandi babitekereza bumva ko ari ibisanzwe cyangwa se ko ari uburyo bwiza bwabafasha gukira akababaro bafite.

Kuvuga kuri iyi ngingo mu ruhame, inzobere zivuga ko ari byiza kubigaragaza nk’ikibazo cy’ubuzima aho kubifata nk’icyaha cyangwa byacitse.

Senateri Emmanuel Havugimana yasabye imbabazi kubera imvugo yakoresheje ku biyahura



source : https://ift.tt/3gfnX4v

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)