Mu minsi micye ishize nibwo Shaddyboo yatawe muri yombi ari kumwe n'ibyamamare binyuranye mu myidagaduro mu karere ka Rutsiro bazizwa kurenga kumabwiriza rusange yo kwirinda icyorezo cya COVID19.Shaddyboo wari umaze iminsi mu maboko y'inzego z'umutekano yongeye kugaruka asa n'ubwira 'abishimiye' ko yafunzwe
Mubo bafatanwe harimo King James, K8 Kavuyo, Muchomante n'abandi banyuranye inzego z'umutekano zemeje ko bafashwe bakoze ibinyuranije n'amabwiriza, zikanongeraho ko batawe muri yombi nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage.
Mu butumwa bukakaye yashyize kuri Instagram, Shaddyboo umaze guca agahigo ko gukurikirwa n'abarenga ibihumbi 900, yabwiye abasa n'abishimiye ko yafunzwe ndetse anasaba imbabazi muri rusange. Shaddyboo niwe uyoboye abakurikirwa cyane mu Rwanda ku rukuta rwa Instagram rumaze kugeza abagera ku bihumbi 902.
Mu magambo yanditse, aho 'asa nk'ugaragaza ko ari umunyembaraga ibye bidatinda, byange bikunde aba agomba kugaruka', ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: 'Ntukansunike kuko ndi hasi, kuko ningaruka uzaba usebye."Â Shaddyboo yabwiye abamuvuga ibyo biboneye mu gihe adahari
Ashaka kwereka abantu ko uko byagenda kose 'badakwiriye kumucira urubanza ngo bamuvuge n'ibitari byo kuko ukuri kwigaragaza kandi iyo kugaragaye, abahaye umurindi ikinyoma baseba'.
Yongeraho ko kandi yagarutse, ubu akaba ari ubutumwa yanyujije kuri instagram kimwe na Twitter hose yongeraho ubutumwa bwo gusaba imbabazi agira ati: "Mumbabarire"
Ubutumwa bwa Shaddyboo yanyujije kuri Twitter avuga ko umuriro ugiye kwaka
Ubutumwa shaddyboo yanyujije kuri Instagram abwira 'abamuvuga adahari'
Mu mashusho mato yashyize kuri instagram yumvikana muchomante avuga ko baje basomana byateye banumva indirimbo yitwa 'Nduw'i Kigali' yaririmbwemo abahanzi banyuranye barimo na K8 Kavuyo bafatiwe mu cyaha kimwe.Ubu nabwo ni ubundi butumwa yasangije abamukurikiraÂ