Sobanukirwa agaciro k'imbabazi z'Imana nawe wige kubabarira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbabazi biva ku nshinga kubabarira, ushobora kuvuga ko wagiriye umuntu imbabazi kuko wamusanze mu byaha ukamubabarira. Na none kandi wagirira umuntu imbabazi kuko umusanze mu byaha ukamubabarira cyangwa se ukamugirira ibambe. Muri iyi nkuru turagaruka ku mbabazi Imana yagiriye umuntu ikamuha agakiza.

Bibiliya itwereka imbabazi z'Imana: Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Imbabazi z'Imana zihora zunguka uko bucyeye n'uko bwije, ubundi bavuga ko ikintu cyungutse kubera ko cyacurujwe cyangwa cyashowe. Zirunguka kuko ihora izitugirira buri munsi. Ndagira ngo nkubwire ko izo yakugiriye ejo, iz'uyu munsi ni zo nyinshi kurusha ejo. Ntugire ngo warazimaze, iziguhaye zarushaho kuba nyinshi ntabwo zayibanye nkeya.

Dawidi ayobowe n'Umwuka Wera aravuga ngo nk'uko isi yitaruye ijuru, nk'uko isanzure ringana ni ko imbabazi z'Imana zingana. Ni ukuvuga ngo ntaho zakwirwa ziramutse zibaye ibintu bifatishwa intoki. Wakwibaza ngo Imana izitanga he? Izitanga ku bo yaremye.

Burya abantu bakunda ubutabera. Barakubwira ngo igihugu ntigishobora kugira imiyoborere myiza kidafite ubutabera kuko gukora ibyaha no guhemuka biri muri kamere y'abantu. Ariko hari ikintu cyiza kurusha ubutabera ni imbabazi. Yakobo yaravuze ngo imbabazi zitsinda urubanza zikarwishima hejuru. Kubera imbabazi ni yo mpamvu tuvuga ngo abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.

Mubyukuri agaciro k'ibyaha byacu n'iyo twateranya abadukomokaho bose bagateranya amafaranga, ntashobora kuba ikiguzi cy'ibyaha byacu. Ni yo mpamvu Yesu yabigereranyije na wa mwenda umugaragu yari abereyemo umwami. Umwami yari ahagarariye Imana nk'ikimenyetso ni yo mpamvu wabaye umugani kuko ntaho twari gukura ubwishyu bw'ibyaha byacu.

Kubw'ibyo Yemeye gutanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Burya kugira ngo tubabarirwe ntihari hakenewe amaraso gusa, ahubwo ni amaraso adafite inenge ari yo y'Umwana w'Imana.

Usanga ikintu kitugoye ari ukubabarira bagenzi bacu badukoreye amakosa mato kandi ashobora kubonerwa ikiguzi cyangwa se ubwishyu. Reka mbabwize ukuri, nabonye nta hantu dushobora kuvoma imbaraga zo kubabarira nko gusobanukirwa gusa uburyo Imana natwe yatubabariye. Icyo byasabye Imana cyari kiremereye ntitwakibonera ikiguzi.

Nawe icyo Imana igusaba ni kimwe, nusobanukirwa ukamenya umwenda Imana yishyuye nta kabuza nawe uzababarira. Niyo mpamvu Pawulo yandikiye Abakolosayi arababwira ngo nk'uko Imana yabababariye namwe abe ari ko mubabarira.

Yesu ari ku musaraba yarinze ashiramo umwuka agisabira abantu bamwicaga ngo Imana ibababarire kuko batazi icyo bakora. Naho wowe wananiwe kubabarira ngo umuntu yaraguhemukiye, yakubwiye nabi n'ibindi. Ni byo koko yaraguhemukiye, ariko se byahwana n'ibyaha byawe. Reba igihemu cy'uriya wanze kubabarira ubigereranye n'ubwinshi bw'ibyaha byawe, ariko Uwiteka we yaguhaye imbabazi z'iteka.

Naho wowe wanze kubabarira umuntu wamushyize muri gereza y'umutima wawe ukamubwira ngo sinzakubohora kereka niwishyura.

Muri macye iga kubabarira abaguhemeukiye nk'uko Imana yakubabariye utabikwiriye ikagukuraho urubanza rwagombaga kukurimbuza. N'ubwo umuntu yaguhemukira usubije amaso inyuma wasanga hari n'ibyiza yagukoreye ariko kubw'ikosa rimwe ugahita ubitesha agaciro. Hindukira wige gutanga imbabazi.

Umwigisha Pastor SENGA Emmanuel.

Source: himbaza tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-agaciro-k-imbabazi-z-Imana-nawe-wige-kubabarira.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)