Sobanukirwa igisobanuro cy'umunezero mu buzim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi ibaye ibiri Rocky Kimomo arushinze, ibintu benshi batari bizera koko ko yaba yarabikoze, bitewe n'imvugo yari yarashyize muri rubanda ivuga ko nta gikwe nyamara kuwa 16 Kanama 2021 ibyasaga nk'ibidashoboka byabaye bisa nk'ibyabaye impamo.

Ndetse, bamwe mu bantu banyuranye bamuvugiraho ko ibyo yavugaga bishobora kuba bizashoboka mu ijuru, kuko mu isi ho ubukwe buba bucyenewe. Umwe muri abo ni umuraperi Riderman.

Yagize ati:"Nkurase amashimwe muntu wanjye, ubwo nta 'gikwe' tuzayiririmba mu ijuru kuko mu isi 'igikwe' ni ngombwa." Maze nyirubwite Rocky amusubiza agira ati:"Umugore mwiza umuhabwa n'Imana muvandi."

Mu minota micye ishize, Rocky Kimomo akaba afashe umwanya atomora Ishimwe Carmene mu magambo akora ku mutima nyuma yo kumwambika impeta apfukamye, ibyo yumvaga mu buzima atakora akarengaho agakuramo n'inkweto.

Maze agira ati:"Kugira ngo ubone umunezero wuzuye mu buzima, ni ngombwa kugira uwo muwusangira." Maze yongeraho izina rya Carmene agaragaza ko ariwe yahisemo.

Kugeza ubu, biragenda bigaragara ko koko Rocky Kimomo yaba yarakoze ubukwe, n'ubwo bitewe n'uko muri iyi minsi 'yaba ibihiye nibidahiye byose byabaye hahiye kandi hareke hashye'.


Umwe mu babonye iyi foto, yagaragaje ko ubukwe bwa Rocky Kimomo ari ikinyoma cyambaye ubusa ati: 'Umugeni utambaye impeta y'ubukwe" kuko habaho iyo gusaba kubana n'iy'urudashira





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108726/sobanukirwa-igisobanuro-cyumunezero-mu-buzima-bwa-rocky-kimomo-binyuze-mu-mitoma-yateye-ca-108726.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)