Tumbira Yesu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yesu arahagarara arababwira ati 'Nimumuhamagare.' Bahamagara impumyi barayibwira bati 'Humura, haguruka araguhamagara.' Mariko 10:49.

Tekereza kuba impumyi kuva ukivuka, umunsi umwe mu buryo bw'igitangaza ukisanga wongeye kureba, maze isura ya mbere ubonye ikaba ni iya Yesu!
Ni byo byabaye kuri Barutimayo. Yesu yanyuze aho yahoraga yicaye asabiriza buri munsi. Amaze kubona ko ayo ari amahirwe y'ubuzima bwe, yatakambye asaba ubufasha kugeza abuze umwuka.

Rimwe na rimwe, isengesho ryiza ntirihagije. Ku bibazo bikomeye, nk'uburwayi n'ibindi. Rimwe na rimwe, ugomba gutakambira Imana bivuye ku mutima wawe. Mariko 10:49 haratubwira: Igihe Barutimayo yatakambye ati: "Yesu mwene Dawidi!." Reka Induru yawe ijye ikurura Imana.

Dawidi avuga muri Zaburi 30.3, ati: "Uwiteka Mana yanjye Naragutakiye urankiza." Ntushidikanye, gira icyizere. "Reka rero twegere intebe y'ubuntu dufite ibyiringiro kugira ngo tubone imbabazi kandi tubone ubuntu, kugira ngo tubone gutabarwa" (Abaheburayo 4:16).

Dore iherezo ry'iyi nkuru: "Uyu musore w'impumyi yajugunye umwenda we, asimbukira kuri Yesu" (Mariko 10.50). Yabikoze kubw'impamvu ebyiri: Icya mbere, ikote rirerire cyane ryashoboraga kumutega akarikandagira. Ikindi yambaraga imyenda y'abasabirizi. Kugira ngo wegere Yesu, ugomba kuba witeguye gukuraho ibintu byose bigutega: isoni, gutsindwa kw'ahahise, amakosa n'ibindi.

Isengesho ry'uyu munsi

Data wo mu ijuru ndakwinginze umpe imbaraga zo gutunga umutima uguhanga amaso muri byose, ndeke gutumbira no kwishingikiriza ku bantu ahubwo nkwizere wenyine. Kuko ubwami n'ububasha n'icyubahiro ari ibyawe none n'iteka ryose. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Tumbira-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)