Turemerako twari twagasomye ariko ntabwo twari twasinze _Bamwe mu Bashoferi bafashwe na Polisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bashoferi 16 bafashwe na Polisi y' u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali , ubwo berekwaga itangazamakuru kuwa 26 Kanama 2021, bamwe muri abo bashoferi bavuga ko bari basomye ku gacupa ariko bagahakana ko batari basinze.

Nk' uko Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru ibivuga, igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi itangazamakuru cyabereye mu Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge.

Umushoferi w'umunyarwanda wafashwe na Polisi yavuze ko koko yafashwe atwaye imodoka yanyoye inzoga afatirwa i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, gusa ahakana ko atari yasinze.

Yagize ati 'Nibyo kunywa agasembuye bishobora kuba ikizira igihe umuntu yaba adandabirana ariko njye ntabwo nari nasinze. Gusa nyine abapolisi bamfashe ntwaye imodoka nanyoye inzoga, barampimye basanga ndengeje ibipimo byagenwe n'amategeko 0.8.'

Yasabye imbabazi avuga ko nyuma yo guhanwa atazongera gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga n'iyo yaba ari akarahuri kamwe.

Undi na we ukomoka muri Tanzania , Shabana Ramadhan , we yemeye ko yakoze amakosa abisabira imbabazi. Ati 'Njye nafashwe kubera ko nakoze impanuka yoroheje ubwo nari ndimo gusubira inyuma ikamyo igonga ku ivatiri nibwo Polisi yamfashe bapimye basanga nanyoye ku nzoga ariko sinari nzi ko mu Rwanda bitemewe gutwara imodoka wanyoye. Ndabisabira imbabazi kandi sinzabyongera.'

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yibukije abaturarwanda cyane cyane abashoferi b'ibinyabiziga ko Polisi y'u Rwanda ipima uwatwaye ibinyabiziga yanyoye ibisindisha idapima ubusinzi.

Yagize ati' Nk'uko bisanzwe Polisi ibuza abantu gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha birenze ibipimo itegeko riteganya 0.8. Iyo birenzeho ashobora guteza impanuka mu muhanda zikaba zatwara ubuzima bw'abantu.'

CSP Sendahangarwa yavuze ko kuba hakiri abantu bafatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bishobora kuba bituruka kuri kamere ya muntu. Yasabye abagifite iyo kamere kuyireka kandi bakibuka ko iyo kamere izabakoresha ibyaha.

Ati' Kuba abantu batabicikaho njye mbona ari kamere y'umuntu ku giti cye aho avuga ati reka nyinywe wenda ndaza kugira amahirwe ntibamfate. Bamwe bibagirwa ko ibyo bakoze ari icyaha gifite n'ibihano, usibye ko hari n'abo dufata ugasanga bari biteguye guhanwa mbese bakoze icyaha nkana.'

Umuvugizi wa Polisi wungirije yagarutse ku bantu bamara gufatwa ugasanga bajya impaka bavuga ko basomyeho ariko batasinze. Yabibukije ko Polisi icyo ikora ari ugupima uwanyoye ku bisindisha ko idapima ubusinzi. Yabagiriye inama yo kwirinda gusoma ku bisindisha igihe cyose bazi ko bari butware ibinyabiziga kuko hari n'igihe yaba afite uburwayi atazi yatangira gutwara ikinyabiziga bikamugiraho ikibazo gikomeye.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/turemerako-twari-twagasomye-ariko-ntabwo-twari-twasinze-_bamwe-mu-bashoferi-bafashwe-na-polisi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)