U Bufaransa bugiye gushyiraho intumwa yihariye mu gushakisha uruhindu abajenosideri babwihishemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Bufaransa buri mu bihugu bishinjwa uruhare rukomeye mu kureberera itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

Iki gihugu cyagize ijambo rikomeye cyane mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Muri icyo gihe bwatanze inkunga ikomeye haba mu by’ubukungu n’ibya gisirikare.

Guhera mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kwibohora, u Bufaransa bwakomeje gutanga inkunga ya gisirikare n’imyitozo ku Ngabo z’u Rwanda n’Umutwe w’Interahamwe, byagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Nyuma ya Jenoside kandi iki gihugu ntabwo kitandukanyije na bamwe mu bakoze Jenoside kuko cyakomeje kubacumbikira, bo kimwe n’abayipfobya, bakanayihakana.

Nyuma y’imyaka 27 ishize ariko umubano w’ibihugu byombi usa n’ugana mu cyerekezo kizima. Ibi byanashimangiwe n’urugendo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aheruka kugirira mu Rwanda.

Uru rugendo rwakozwe nyuma y’ishyirwa hanze rya Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Iyi raporo yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

Indi gihamya ku mubano ugana aheza hagati y’ibihugu byombi, ni ishyirwaho rya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

U Bufaransa bwaherukaga kugira ubuhagararira ku rwego rwa Ambasaderi mu 2015. Guhera icyo gihe ibikorwa bya Ambasade yabwo mu Rwanda byakurikiranwaga na Chargé d’affaires.

Nubwo umubano ukomeje kugana aheza, haracyatungwa agatoki kuba ntacyo u Bufaransa bukora mu guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari ku butaka bwayo.

Ambasaderi Antoine Anfré mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko umubano uri mu nzira nziza kuko Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron batanze icyerekezo kizima ahanini bishingiye ku byatangajwe muri “raporo Duclert” yatumye ibikorwa bishingira ku nyandiko zemewe.

Yashimangiye ko hari intambwe yatewe mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Ati “Hashyizweho abakozi bashya b’inzobere, hanongerwa ubushobozi buzabafasha kwihutisha dosiye z’abajenosideri kandi kuri ubu ziri gukorwaho.’’

Yanavuze ko u Bufaransa bugiye kohereza mu Rwanda, intumwa yihariye izajya ikurikirana abajenosideri.

Yakomeje ati “Turagerageza kubyihutisha kuko twizeye ko tuzakora ibirenzeho ndetse tukabona umusaruro.’’

Biteganyijwe ko Intumwa y’u Bufaransa kuri dosiye zihariye zo gukurikirana abajenosideri izaba ifite ibiro muri Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, aho azagera ku wa 20 Nzeri 2021. Izajya ikorana umunsi ku wundi n’ubutabera bw’u Rwanda no kubuhuza n’urundi ruhande rw’u Bufaransa.

Ambasaderi Antoine Anfré yavuze no ku bapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko “intwaro y’ubutabera yo kubohereza bakaburanishwa ari ingenzi kuko kurwanya abahakana n’abapfobya ari urugamba ruhoraho.’’

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busanganywe ingamba zashyizweho mu gukurikirana abajenosideri bihishahisha mu mahanga. Bwashyizeho itsinda rishinzwe ako kazi ari na ryo ritegura impapuro zohererezwa ibihugu by’amahanga zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa.

Kuva iri tsinda rishyizweho mu 2007, impapuro zigera ku 1146 ni zo zimaze koherezwa mu bihugu 33 birimo ibituranye n’u Rwanda n’ibya kure.

Muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.

Ku Mugabane w’u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47 ku barimo Agatha Kanziga, umugore w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal. U Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n’ahandi.

Muri rusange aboherejwe bavuye mu mahanga ni 24. Nko ku Bufaransa by’umwihariko Umunyemari Kabuga Félicien, umwe mu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, ni ho yafatiwe mu 2020.

Ambasaderi Antoine Anfré mu kiganiro cye cya mbere ahaye itangazamakuru, yavuze ko Ambasade ayoboye igiye gushyiraho umukozi wihariye uzaba ashinzwe gukurikirana dosiye z'abakekwaho Jenoside bihishe mu Bufaransa



source : https://ift.tt/2VCrkLM

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)