Muri Kamena 2021, ni bwo Producer Musuma Dieudonné yatangaje ko yacuze injyana (beat) ibihumbi bitatu zo kugurisha abahanzi bo mu Rwanda cyane cyane abakora injyana ya Drill iharawe n'urubyiruko muri iki gihe, Rap ndetse na Afrobeat.
Bamwe mu baraperi bamuyobotse barimo umuraperi B-Threy bakoranye indirimbo 'Nkwibutse'. Bamwe mu batanze ibitekerezo bavuze ko bakunze iyi ndirimbo, kandi ko injyana yayo ari nziza.
Kuva mu 2010, Musuma Dieudonné abinyujije muri studio ye y'umuziki MrHoodDream Productionz yatangiye kwiga uko yajya acura injyana z'indirimbo ubundi akazigurisha abahanzi batandukanye, ahereye kubo mu Bufaransa ari naho abarizwa.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NKWIBUTSE' YA PRODUCER MR HOOD DREAM NA B-THREY
Yakuze akunda injyana ya Hip Hop akunda n'abahanzi bakora iyi njyana barimo nka 2Pac, Puff Daddy n'abandi batumye yumva ashaka kugera ikirenge mu cyabo.
Uyu musore wavutse mu 1998, avuga ko kuva afite imyaka 17 yatangiye gukora injyana z'indirimbo akazigurisha abahanzi barimo umuraperi SLK yagurishije indirimbo ya mbere mu 2015.
Akigera mu Bufaransa agiye gukomeza amasomo ye, yabonye n'umwanya uhagije wo kuganira na ba Producer bakomeye ku Isi barimo nka Producer Lex Luger wakoze indirimbo 'BMF' y'umuraperi w'umuherwe Rick Ross uherutse gusohora Album.
Dieudonné kandi yahuguwe na Producer Metro Boomin wakoze indirimbo z'abaraperi barimo Drake na Future bihagazeho mu muziki ku Isi.
Ashingiye ku masomo, umuhate no kuba akunda injyana ya Drill na Rap yiyemeje kubikora mu buryo bw'umwuga atangira gucura injyana z'indirimbo.
Avuga ko asanzwe afite abahanzi bo mu Bufaransa, Nigeria no mu bihugu byo mu Burayi acuruzaho 'beat' ariko ko ashaka no kuzigurisha abahanzi bo mu Rwanda
Dieudonné avuga ko yakunze uburyo Bushali, B-Threy na Slum Drip bitwara mu njyana ya Drill, ari nayo mpamvu ashaka abahanzi 20 bo guha 'beat' z'ubuntu abandi akazibagurisha mu zirenga ibihumbi bitatu yamaze gukora.
Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA ati 'Ndashaka gukorana n'abahanzi bakizamuka bo mu Rwanda. Nabonye mu Rwanda hari abahanga benshi, ntabwo basinziriye. Njya mbona ibiganiro kuri Televiziyo n'ahandi bigaragaza ko umuziki w'u Rwanda wateye imbere.'
Producer Mr Hood Dream yatangiye gucuruza 'beat' yacuze ahereye ku muraperi B-ThreyProducer Mr Hood Dream avuga ko afite 'beat' zirenga ibihumbi bitatu yacuje, harimo 20 azatanga ku buntu ku bahanzi bo mu Rwanda
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NKWIBUTSE' YA PRODUCER MR HOOD DREAM NA B-THREY