U Rwanda ku mwanya wa 5 ku Isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi raporo yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2021, yagaragaje ko u Rwanda rufite ingabo 5.331 mu butumwa bw’amahoro, harimo abagabo 4.784 n’abagore 547, mu gihe iheruka gusohoka muri Werurwe 2021, rwari ku mwanya wa kabiri n’ingabo 6.335 nyuma ya Bangladesh.

U Rwanda rufite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), i Darfur muri Sudani (UNAMID) kuva mu 2004 ndetse no muri Centrafrique (MINUSCA) kuva mu 2014.

Ubu Bangladesh ni yo ikiri ku mwanya wa mbere n’ingabo 6.554, igakurikirwa na Nepal ifite 5.571, ndetse u Rwanda rushobora kugaruka ku mwanya wa kabiri muri raporo y’ubutaha kuko rwatangiye kohereza izindi ngabo 750 mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Ku wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, rwohereje icyiciro cya mbere kigizwe n’ingabo 300 ziyobowe na Lt Col Patrick Rugomboka, aho zizaba zifite inshingano zo kurinda umuhanda unyuramo ibicuruzwa uhuza umujyi wa Bangui na Cameroun.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bikomeje umuhigo wo gutanga umusanzu mu kurinda abasivile bagirwaho ingaruka n’ibikorwa bya politiki, ndetse no kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bice birangwamo intambara n’umutekano muke hirya no hino ku Isi.

Ingabo z’u Rwanda zikora n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage bagezweho ingaruka n’intambara birimo kubegereza amazi, kububakira amashuri, gutanga ubufasha mu buvuzi n’ibindi.

Ubu igihugu gifite abasirikare bake mu kubungabunga amahoro ku Isi ni Qatar ifite umwe, mu gihe ibihugu nk’u Bwongereza bufite ingabo 55o, u Budage 552, u Bufaransa 622 na ho u Bushinwa bukagira 2.471.

Muri Afurika, Ethiopia ni yo ifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku Isi bangana na 5.488 ikaba iri ku mwanya wa Kane, naho ibihugu bituranye n’u Rwanda biza mu myanya ya hafi ni Tanzania ku mwanya wa 14 n’ingabo 1.467, u Burundi ku mwanya 26 n’ingabo 768, Uganda ku mwanya 33 n’ingabo 651 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabo.

Ingabo z'u Rwanda zitanga ubufasha no mu bijyanye n'imyubakire mu bihugu zibungabungamo amahoro
Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)